Umuryango Lantos Foundation uratabariza Paul Rusesabagina

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, (Lantos Foundation for Human Rights and Justice), watangiye gutabariza Rusesabagina Paul, aho uvuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bumuziza ibitekerezo bye bitandukanye n’iby’ubutegetsi buriho no kumutoteza.

Uyu muryango ukorera muri Amerika wigeze guha Paul Rusesabagina ishimwe ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2011.

Ni mu gihe u Rwanda rumurega gushinga, kuyobora no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro wakoze ibyaha bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, Geoffrey Mutagoma yaganiriye na Katrina Lantos Swett ukuriye uwo muryango atangira amubaza uko yakiriye ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Katrina Lantos Swett, yavuze ko batunguwe kandi batangajwe no kumva itabwa muri yombi rya Rusesabagina, yongeraho ko ari uburyo bwateguwe bwo gutera ubwoba no gucecekesha no gushyira mu kaga intwari y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umuntu unenga ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati "Twemera ko n’ibimenyetso bigaragaza ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ibyo bamurega. Twemera ko mu buryo bushoboka bwose, ari ibihimbano, ari ibicurano, ko ntaho bihuriye n’ukuri".

Muri iki kiganiro, Katrina yabajijwe uko agereranya Rusesabagina Paul, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko akurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba no kwica abaturage b’inzirakarengane, na Rusesabagina wahawe umudari wo guharanira uburenganzira bwa muntu, ati "Paul Rusesabagina ni intwari y’uburenganzira bwa muntu izwi kandi yubahwa. Nk’uko ubizi, yagize ubutwari bwo kurokora abantu benshi muri Hotel yo mu Rwanda (Milles Collines)".

Ku kijyanye n’ifatwa rye yagize ati "Sinzi ibyerekeranye n’impapro zo guta muri yombi Rusesabagina, gusa aramutse yafashwe, hanyuma akajyanwa mu Rwanda binyuze mu kiswe Red Note, gikoreshwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), tuzi ko kandi biranditse ko leta nyinshi zitubahiriza uburenganzira bwa muntu zikoresha nabi ubwo busabe mpuzamahanga…ikoreshwa cyane mu gusubiza inyuma impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziri mu buhungiro".

Ku rundi ruhande ariko, ubwo yagaragarizwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama, Umuvugizi wa RIB yavuze ko Rusesabagina Paul ashinjwa “kurema umutwe w’iterabwoba”, ufitanye isano n’ibitero by’i Nyabimata byabaye mu myaka ibiri ishize.

Akekwaho “kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga”.

RIB yavuze kandi ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ashinjwa “ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi”, akaba yaratawe muri yombi ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu byo hanze bitatangajwe amazina kubera ko iperereza rigikomeje.

Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane ku Isi kubera inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye yitwa Hotel Rwanda yasohotse mu 2004.

Nyuma, Leta y’u Rwanda yanenze iyi filimi, yabanje kwerekanwa kuri stade Amahoro, ivuga ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.

Mu 2005, Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida wa Amerika, George W. Bush, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa “Presidential Medal of Freedom”.


Perezida wa Amerika, George W. Bush yambika Rusesabagina Paul igihembo cya Presidential Medal of Freedom

Ifatwa rya Paul Rusesabagina riracyarimo byinshi bitaramenyekana dore ko abo mu muryango we bavuga ko yari mu rugendo i Dubai, bakavuga ko yaba yarashimuswe. Icyakora hari amakuru ataremezwa neza avuga ko yaba yarafatiwe muri Ethiopia.


Umuryango Lantos Foundation uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, urashinja inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda kumutoteza no kumuhora ibitekerezo bye binyuranye n’imikorere y’ubutegetsi buriho mu gihe u Rwanda rumushinja gushinga, kuyobora no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro wakoze ibyaha ku butaka bw’u Rwanda

Icyatandukanyije Mama Charlene na Papa Charlene kigiye hanze, byose arabivuze Rev Pastor Ninzi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo