Umushinga River’s Promise ugiye gutangiza ishuri rizafasha abana badafite kivurira

Umushinga udaharanira inyungu witwa "River’s Promise" ugiye kuba igisubizo ku bana b’impfubyi binyuze ku kigo cy’ishuri ugiye gutangiza dore ko n’ubusanzwe usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abana b’impfubyi zidafite kivurira binyuze mu kigo cy’impfubyi uyu mushinga ufite.

Ubwo yasesekaraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2019, umuyobozi wa River’s Promise, Jimmy Lakey yavuze ko ikimuzanye ari ukureba aho ibikorwa by’uyu mushinga bigeze dore ko bagiye no gutangiza ishuri ry’incuke mu kwa mbere rizakira abana barenga 1200 banakomeza kwitegura kubaka n’amashuri abanza nkuko yabitangaje.

Yagize ati "Nzanywe mu Rwanda no gushinga ishuri aho aba bana bazajya bakurikira amasomo yabo, nyuma yo kubafasha kuva mu muhanda tukabaha n’uburezi bufite ireme, muri iri shuri tuzatangirana n’abana bagera ku 1200 bazajya bahabwa uburere buboneye n’uburezi bufite ireme".

Ati ”Turifuza ko iri shuri rizaba riri ku rwego rwo hejuru mu myigishirize ugereranyije n’amashuri y’i Kigali, aho abana bazajya biga ku buntu ariko bitabujije ko n’abazashaka kuzana abana babo muri iri shuri bazabazana ariko bo bakajya bishyura”.

Jimmy Lakey yavuze kandi ko na bo muri uyu mushinga bafite intego yo gufasha mu kwita ku ireme ry’uburezi binyuze muri iri shuri bitegura gutangiza rizajya rifasha abana badafite kivurira nkuko basanzwe babikora.

Umuhinga "River’s Promise" ufite amateka umuntu yavuga ko ari maremare aho wavutse biturutse ku mwana wari watawe na nyina muri ruhurura nyuma yo kumubyara mu 2004.

Uburyo umushinga ’River’s Promise’ wavutse

Mu kwezi k’Ukuboza mu 2004, ni bwo umugore utazwi yibarutse umuhungu, mu mvura y’ijoro ahita amuta mu gishanga cya Gikondo ngo umuvu w’amazi ya ruhurura umutembane, aza gutoragurwa n’undi mugore uhaturiye, nyuma amushyikiriza ikigo kirera imfubyi cya Mpore Pefa cyakoreraga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali cyarererwagamo abana bagera kuri 50.

Muri icyo kigo cy’imfubyi, uyu mwana wiswe Kazungu yahamaze imyaka itatu ahita afatwa n’umuryango w’Abanyamerika ‘Jimmy na Carrie Lakey’, bahise bajya kumurera, ari na bo baje kumuhindurira izina rya Kazungu, bamwita ‘River Lakey’, bakamujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatangiriye ubuzima bushya ari naho aba kugeza ubu.

Uyu muryango watangaje ko wifuzaga umwana w’Umunyarwanda wo kurera, ukaza kubona ifoto y’uwo mwana bagahita bamukunda, hanyuma bagashakisha ibisabwa byose ngo bamubahe bamurere.

Jimmy akomeza avuga ko bamufashe, ariko bagasigarana ikibazo cy’ibisobanuro bazamuha igihe azababaza aho abandi bana bareranywe mu kigo cy’impfubyi bari, kuko nta bushobozi bwo kurera abo bana bose uko ari 50.

Bahise batekereza gukora ibishoboka byose ngo bajye bamenya ko ba bana bose basigaye babona amahirwe n’ibisabwa ngo nibura bige, maze bahita bashinga umuryango udaharanira inyungu witwa "River’s Promise".


Aba ni Jimmy, Carey na River Lakey

Mu mwaka wa 2011, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gufunga ibigo by’imfubyi, ihera kuri Mpore Pefa, aho muri Gicurasi 2012 abana bose uko ari 51 yareraga, bari bamaze gusubizwa mu miryango ya bo, abandi barashyikirijwe imiryango ibarera, maze iki kigo gifunga imiryango.

River’s Promise yari yaratangiye gufasha abo bana mu myigire no mu mibereho rusange, ariko gukomeza kubibakorera biragorana kuko abana bari baratatanyirijwe hirya no hino mu miryango itandukanye, ariko babayeho neza.


Irizaba imbuto ntirirumba, River Lakey witwaga Kazungu ubu yibera muri USA

Ubwo River Lakey witwaga Kazungu yazaga mu Rwanda bwa mbere mu myaka 7 yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’inshuti ze babanye mu kigo cy’imfubyi, ndetse banasangira n’abagenerwabikorwa b’umushinga River Promise.

Icyo gihe Kazungu yagize ati “Inzozi zanjye ni ukuzaba ikirangirire, kandi birashoboka cyane, ndetse ahubwo namaze kuba icyamamare".

Mu bo Kazungu yahuye na bo, harimo umwana umwe w’inshuti ye babanye muri Mpore Pefa witwa Aime Kwizera, gusa kumvikana byari bigoye kuko umwe yavugaga Icyongereza gusa, undi avuga Ikinyarwanda gusa, ariko baragerageje barumvikana.


Ubwo River ( Kazungu) Lakey yabonanaga na mugenzi we bareranywe mu kigo cy’impfubyi

Uyu mwana warokotse umuvu w’amazi y’imvura muri rya joro yajugunywemo na nyina, yabaye urubuto rwo gufashwa kw’abana basaga 100, ndetse n’imiryango y’abatishoboye.

Ubu tuvugana umushinga ’River’s Promise’ ufite abana urerera mu kigo cy’impfubyi cyawo aho unabarihira amashuri ndetse ukanabaha ibikoresho byose nkenerwa umwana akenera kugira ngo yige neza.

Buri kwezi umunyamerika Jimmy Lakey uhagarariye umushinga ’River’s Promise’ ukorera ku Gisozi yohereza amafaranga yo kugurira abana afasha ibikoresho by’ishuri n’ibindi bakenera ngo bige neza.

River’s Promise ni umushinga ufasha abana kubona ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibindi by’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi birimo nk’ibyo kurya, aho kuba, aho kuryama, imyambaro n’ibindi by’umwihariko ku bana b’u Rwanda no muri Afurika muri rusange kuva mu mwaka wa 2008.


Jimmy Lakey ari kumwe n’abamufasha gushyira mu bikorwa ibikorwa by’umushinga we mu Rwanda

Iyumvire uburyo umunyamakuru Gatera yagambaniwe agafungwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo