Umurundi bamusanzemo Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse undi muntu umwe basanzemo Coronavirus, umubare w’abayifite mu Rwanda ukaba umaze kugera ku munani.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uyu ari umuturage w’Umurundi w’imyaka 35 wageze mu Rwanda avuye i Dubai agana i Bujumbura, akaba yarabonyweho ibimenyetso ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Abantu bafite Coronavirus mu Rwanda bari gukurikiranirwa ku kigo cy’ubuzima kiri i Kanyinya usohotse gato mu mujyi wa Kigali werekeza mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Abaturage basabwa gukomeza ingamba zo kwirinda zirimo kwirinda kujya ahari abantu benshi, kwikorakora mu maso, kuramukanya n’ibiganza no gukaraba neza intoki.

Ibimenyetso by’umuntu ufite coronavirus ni umuriro, inkorora no guhumeka nabi.

Umuntu utaragaragaza ibi bimenyetso ariko yaranduye, na we ashobora kwanduza iyi ndwara, gusa ku kigero kiri hasi, nk’uko umuganga w’indwara z’ibyorezo zandura Dr Olivier Manzi yabivuze.

Kugeza uyu munsi mu gitondo ku isi harabarurwa abantu 198,601 banduye Coronavirus, abo yishe bamaze kuba 7,988 naho abamaze kuyikira ni 82,779.

Imibare yerekana ko ku bihugu 54 bya Afurika iyi virus yari imaze kugera mu bihugu 30.

Munsi y’ubutayu bwa Sahara ibihugu ibifite abanduye iyi ndwara benshi ubu ni;

 Afurika y’Epfo - 85
 Senegal - 27
 Burkina Faso - 15
 Kameruni - 10
 Rwanda - 8
 Ghana - 7

Iyi virus ntabwo irabonerwa umuti cyangwa urukingo, ariko abaganga bavura ibimenyetso byayo bagakurikirana umurwayi kugeza iyi virus imushizemo.

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo