Umurinzi yibagiriwe imbunda mu bwiherero ahagarikwa ku kazi

Umupolisi ukora akazi ko kurinda uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, yahagaritswe ku kazi ke nyuma yo kwibagirirwa imbunda ye muri WC y’indege cyangwa mu bwiherero.

Igipolisi cy’u Bwongereza cyemeje ko uwo mupolisi yakuwe mu kazi kandi ubu akaba ari gukorwaho iperereza nyuma y’aho ibyo yakoze bimenyekaniye.

Iyo mbunda bivugwa ko yari yuzuye amasasu, yatowe n’umugenzi hasigaye umwanya muto ngo indege ihaguruke, ayitora iri kumwe na Passport ya David Cameron.

Indege barimo ya Kompanyi British Airways y’Abongereza yakerejwe mu gihe cy’isaha imwe, kuko umupilote yarimo aganiriza abagenzi ababwira ko abarinda bya hafi abategetsi bemerewe kwinjirana imbunda mu ndege.

Bivugwa ko nyuma iyo mbunda yahise ikurwa muri iyo ndege.

Iyo mbunda, bivugwa ko yari iyo mu bwoko 9mm Glock 17 Pistol, bivugwa ko yasizwe muri iyo WC n’umupolisi ucunga abantu bya hafi wo mu rwego rwa Met’s Specialist Protection, akaba yari yayikuye mu rwubati rwayo arimo yihagarika.

Passport ya Camero n’iy’uwo mupolisi, basanze ziri kumwe n’iyo mbunda, nk’uko bitangwaza n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Sun.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Bwongereza yagize ati "Tuzi neza ibyo byabereye mu ndege yari ije mu Bwongereza ku itariki eshatu z’ukwa Kabiri kandi uwo mupolisi yakuwe mu kazi".

Akomeza ati "Ibi byabaye twabifashe nk’ibikomeye cyane kandi twatangije iperereza ryimbitse."

Cameron yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka itandatu kugeza mu kwezi kwa Karindwi 2016 ubwe yeguraga ku mirimo ye kubera ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo kuva k’u Bwongereza mu Muryango w’Ibihugu by’i Burayi, EU.


David Cameron bivugwa ko yari kumwe n’umudamu we, Samantha bavuye i New York (aha bafotowe mu 2010) ubwo iyo mbunda yatorwaga

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo