Umuraperikazi Nicki Minaj yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Nyuma yuko muri Nzeli umuraperikazi Onika Tanya Maraj wamamaye mu muziki nka Nicki Minaj atangaje ko abaye afashe ikiruhuko mu muziki akabanza kwita ku muryango we, ubu amakuru mashya aravuga ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umukunzi we Kenneth Petty bamaze umwaka bari mu rukundo.

Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko uyu muraperikazi asize kuri Instagram ye Video avuga ko ubu ari umugore washyingiwe nkuko CNN yabyanditse.

Uretse iyi Video nyiri ubwite yashyize hanze yemeje ko yashyingiwe kandi, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amakuru ko Nicki Minaj w’imyaka 36 y’amavuko yakoze ubukwe mu ibanga n’umuraperi Kenneth Petty w’imyaka 41 y’amavuko bamaze igihe bakundanye.

Byemejwe kandi n’amashusho Nicki Minaj yashyize ku mbuga nkoranyambaga aho hari aho yagaragaye arimo kunywera mu gikombe cyandetseho ko ari umugore ‘Queen’ mu gihe hari hari ikindi cyanditseho ko ari umugore, ibi ni bimwe mu bimenyetso byerekanaga ko ashobora kuba yakoze ubukwe.

Ibi byemezwa neza na none na Tatou Petty yishyirishijeho yanditseho izina rya Nicki Minaj ariryo Onika bigaragaza ko ashobora kuba yarihebeye uyu muraperikazi dore ko mu minsi yashize Nicki Minaj yifashishije umugabo we mu ndirimbo yitwa Megatron.

Amakuru yuko aba bombi bakoze ubukwe bakabigira ibanga tuzagenda tuyakurikirana neza mu nkuru zacu gusa ikiri kuvugwa nuko aba bombi bashobora kuba babikoze bwiru bukomeye.


Umuraperikazi Nicki Minaj yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umukunzi we Kenneth Petty





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo