Umuraperi Kanye West ashaka kwiyamamariza kuyobora USA

Nyuma yuko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga umuhanzi Kanye West atangaje ko ashaka kuzahangana na Dolnald Trump mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu amakuru mashya ni uko yamaze gutanga Kandidatire ye muri Komisiyo y’Amatora y’iki gihugu cy’igihangange.

Uyu mwirabura utavangiye usanzwe ari n’umwe mu baraperi bakomeye kurusha abandi ku isi, kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Nyakanga 2020, nibwo yagejeje Kandidature ye kuri Komisiyo ya USA ishinzwe amatora, akaba ashaka kuyobora Amerika ahagarariye ishyaka yise Birthday Party.

Kanye West yari amaze igihe runaka avuze ko atazatora Donald Trump n’ubwo yari asanzwe ari umwe mu bantu bamukunda nk’uko yigeze kubivugira imbere y’abanyamakuru Trump yamutumiye imbere mu biro bye aho bita Oval Office.

Mu nyandiko igenewe abakandida, Kanye yavuze ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizaba biyobowe n’itsinda yise Kanye 2020 Committee.

Kanye West w’imyaka 43 aherutse kwandika kuri Twitter ko Abanyamerika badakwiye gukomeza kwizera ko iterambere ryabo rizashingira ku kwizera Imana (In God We Trust) ahubwo ko kuzashingira ku bumwe n’ishyaka rya bose.

Kugeza ubu hari abantu 100 bamaze gutangira imirimo itegura kwiyamamaza kweruye kwa West mu matora y’Umukuru wa USA ataganyijwe kuzaba mu Ugushyingo, 2020.

Umwe mu basesengura iby’amatora muri USA yabwiye ikinyamakuru kitwa Intelligencer ko ibyo Kanye arimo ari ‘ukuruhira ubusa.’

Inzozi za Kanye West zo kuyobora USA ziramutse zibaye impamo, aba abaye Umwirabura wa mbere ukomoka ku bacakara utavangiye uyoboye kiriya gihugu.

Uheruka kuyobora USA yifitemo amaraso y’Abirabura ni Barrack Hussein Obama ukomoka ku Munyamerikazi n’Umwirabura wo muri Kenya.

Bamwe mu bantu bakomeye bagaragaje ko bashyigikiye West harimo umuherwe Elon Musk.

Iyo utitaye kuri Politike yo ikwitaho//Umuvugizi wa DALFA Umurinzi arabivuze byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo