Umuramyi Don Moen yatumiwe mu gitaramo azahuriramo na Israel Mbonyi i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’Umuvugabutumwa ukomeye ku Isi, Don Moen, yatumiwe mu gitaramo gikomeye i Kigali, azahuriramo n’umuramyi ukunzwe mu gihugu Israel Mbonyi.

Iki gitaramo cyiswe “MTN KIGALI PRAISE FEST 2019” giteganyijwe ku wa 10 Gashyantare 2019. Cyateguwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN ifatanyije na RG Consults imenyerewe mu gutegura ibitaramo byagutse.

Ni icya mbere kiri mu binini giteguwe na MTN isanzwe ishyigikira ivugabutumwa kigiye kubera mu Rwanda.

Cyatumiwemo umuramyi w’icyamamare ku Isi yose, Don Moen. Ibihangano bye bikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana ndetse bimaze guhindurira benshi ku gakiza.

Ibihangano bye ntibikeneye umuranga kuko birivugira ubwabyo, uhereye ku mitondekere y’amagambo n’umuziki nyura matwi wabyo.

Mu bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo harimo Mbonyi Israel uri ku ruhembe rw’abakunzwe mu muziki uhimbaza Imana.

Amakuru arambuye kuri MTN KIGALI PRAISE FEST 2019, azatangarizwa mu kiganiro itangazamakuru ryatumiwemo ku wa 6 Ugushyingo 2018. Aha ni bwo hazamenyekanira aho kizabera n’ibiciro ku bazacyitabira.

Don Moen [Donald James] yavutse ku wa 29 Kamena 1950, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umupasiteri na Producer w’indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu mugabo w’imyaka 68 amaze gukora album 11. Iya mbere yasohotse mu 1992.

Indirimbo ze zamenyekanye kurusha izindi harimo ‘We Give You Glory’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’, ‘God Will Make A Way’, ‘Heal Me O Lord’, ‘Give Thanks’, ‘Here We Are’, ‘Hallelujah To The Lamb’ n’izindi.https://youtu.be/ajMqhFz3FIk

JPEG - 100.5 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo