Umurambo wa  Mugabe ugiye gutabururwa,umugore we arashinjwa kwica umuco

Umurambo w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ugiye gutabururwa aho wari ushyinguye ujyanwe i Harare mu irimbi ry’intwari z’igihugu.

Nyuma y’aho umugore wa Mugabe, Grace Mugabe ashinjwe kuba yarashyinguye umugabo we mu buryo bunyuranyije n’imigenzo y’umuco, Ubuyobozi bwanzuye ko umurambo we ugomba kujyanwa mu irimbi ry’intwari.

Reuters yatangaje ko ubuyobizi bwa Zimbabwe bwategetse ko umurambo we ugomba kongera gushyingurwa, ukavanwa ahitwa Kutama ukajyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’intwari.

Urikiko rwo muri iki gihugu ruherutse gushinja Grace Mugabe ko yashyinguye umugabo we mu buryo budakwiriye.

Leo Mugabe uvugira umuryango wa Robert Mugabe yahise atera utwatsi iki cyemezo.

Perezida Emmerson Mnangagwa ubwo Mugabe yitabaga Imana yasabye ko yashyingurwa mu irimbi ry’intwari zabohoye igihugu, gusa umuryango ubitera utwatsi.

Robert Mugabe yapfuye muri Nzeri 2019 azize izabukuru. Yari yaramaze imyaka 37 ku butegetsi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo