Umurambo w’umusirikare wa RDF wiciwe mu butumwa bw’amahoro wagejejwe mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard uherutse kugwa mu gitero muri Centrafrique aho yari mu butumwa bw’amahoro, wagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga 2020.

Sergent-Major Nsabiyaremye yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo za Loni mu Gace ka Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambéré mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Centrafrique ku wa 13 Nyakanga 2020.

Iki gitero cyagabwe ku ngabo za Loni bivugwa ko cyagizwemo n’Umutwe witwa 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation).

Mbere y’uko umurambo we uzanwa mu Rwanda, yasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko ku wa 21 Nyakanga 2020.

Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra; Umugaba wa Minusca, General Daniel Sidiki Traoré n’Intumwa yungirije y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown.

Igisirikare cy’u Rwanda cyihanganishije umuryango n’inshuti z’uyu musirikare witabye Imana. Ku wa 24 Nyakanga nibwo azashyingurwa i Kanombe mu irimbi rya Gisirikare.

Umutwe wa 3R wagabye iki gitero ugizwe n’abarwanyi bo muri Centrafrique, washinzwe mu 2015 uvuga ko ugamije kurinda abaturage ibitero bya Anti-Balaka. Uyoborwa n’umuntu witwa Abbas Sidiki.

U Rwanda ni urwa gatatu mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro. Rufite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo 5342 za RDF ziri muri Amisom, Minusca, Unamid, Unisfa na Unmiss.


Ubwo umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard wakirwaga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe


Uyu musirikare azashyingurwa mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020

SRC: Igihe

Karasira yasobanuye impamvu adashaka gushaka umugore w’umunyarwandakazi, bivugwaho biratinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo