Umurambo w’umukambwe Robert Mugabe utegerejwe muri Zimbabwe

Kuri uyu wa Gatatu, umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wavanywe mu bitaro byo mu gihugu cya Singapore, ujyanwa ku kibuga cy’indege uherekejwe n’abapolisi n’izindi modoka nyinshi.

Umurambo wa Robert Mugabe watabarutse ku wa Gatanu, wakuwe mu bitaro wari uruhukiyemo, ukaba ugomba kugezwa mu gihugu cya Zimbabwe aho utegerejwe n’abanyagihugu batari bake.

Mugabe yapfuye afite imyaka 95. Yari amaze amezi ari mu bitaro muri iki gihugu aho yakunze kujya kwivuriza kenshi mu zabukuru ze.

Abantu amagana biteganyijwe ko bari bube bari ku kibuga cy’indege cya Harare uyu munsi, baje kwakira umurambo w’uyu mugabo wayoboye Zimbabwe imyaka 37.

Bivugwa ko umurambo we uzashyirwa mu nteko mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo abantu babashe kumusezeraho bwa nyuma.

Kugeza ubu ariko abo ku ruhande rwa leta n’abo mu muryango we ntibaremeranya aho Robert Mugabe azashyingurwa. Haracyaba inama zihuza impande zombi.

Robert Mugabe afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, umwanya we mu irimbi ry’intwari ry’igihugu urateganyijwe.

Gusa abo mu muryango we bivugwa ko mbere yo gupfa yababwiye ko yifuza kuzashyingurwa ku rugo rwe ruri kw’ivuko mu cyaro.

Bivugwa kandi ko Mugabe atifuje ko abamuhiritse ku butegetsi ari bo bazayobora imihango yo kumushyingura.


Robert Mugabe yashyizwe mu ntwari z’igihugu muri Zimbabwe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nick lance Kuya 12-09-2019

Your great heroes RIP.