Umupolisikazi yabaye umuntu wa Kabiri uhitanwe na Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa 02 Kanama mu Rwanda habonetse umuntu wa kabiri witabye Imana azize Coronavirus, aho yari Umupolisikazi w’imyaka 24 wari waragiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, aza kugarurwa mu gihugu arembye cyane nyuma yo kwandurira aho yari.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga uwapfuye ari “umupolisikazi w’imyaka 24 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aho yanduriye Coronavirus aza kugarurwa mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yahise yitabwaho (...)

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga uwapfuye ari “umupolisikazi w’imyaka 24 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aho yanduriye Coronavirus aza kugarurwa mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yahise yitabwaho n’abaganga ariko yaje kwitaba Imana azize uburwayi bukomeye”.

Uru rupfu ni urwa kabiri rw’umuntu uhitanwe na Coronavirus mu Rwanda nyuma y’aho mu cyumweru gishize ku wa 30 Gicurasi, umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, nawe yitabye Imana nyuma yo kuremba agahitamo gutaha.
Yageze mu gihugu yakirwa n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko nyuma aza gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko ku wa 02 Kamena hagaragaye abantu barindwi banduye iki cyorezo mu bipimo 957 byafashwe. Byatumye umubare w’abamaze kwandura mu gihugu cyose ari abantu 384. Ku rundi ruhande, abakize nabo biyongereyeho barindwi baba 269.

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo