Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo

Mu gihugu cya Zambia haravugwa inkuru y’akababaro y’umupolisi witwa James Kabala wishwe n’umuntu yari agiye gufunga aho bageze mu nzira akamukubita umugeri ku bugabo agahita yitaba Imana.

Iyi nkuru yababaje benshi, yabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019 mu masaha ya saa 15 z’amanywa. Ucyekwaho icyaha n’ubundi yari yafashwe akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa

Umusigire w’umuvugizi wa Polisi uri mu kiruhuko, Danny Mwale, yemeje aya makuru anasobanura neza uko byagenze ngo nyakwigendera yitabe Imana.

Yavuze ko abapolisi bane barimo na Kabala bari bajyanye gufunga uwo muntu witwa Mumba Kalwa w’imyaka 22 y’amavuko kuri sitasiyo ya polisi ya Chipungu.

Iyi nkuru dukesha Faceofmalawi ikomeza ivuga ko mu nzira bagenda,uwo mugabo yaje gusagararirwa n’abapolisi maze aruma Kabale ku kuboko kw’iburyo nyuma ahita anamukubita umugeri ku bugabo.

Kabala w’imyaka 47 y’amavuko yahise agwa hasi ako kanya ubwo nyuma yaje gupfa bari mu nzira bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Mwabu.

Kuri ubu Mumba Kalwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Chienge.Naho umurambo wa nyakwigendera bahise bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Chienge mu gihe hagitegerejwe ko ukorerwa isuzuma.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Tuyizere Kuya 2-12-2019

Niyihangane