Umupolisi yishe arashe mugenzi we amuziza kurya ruswa ya 5000

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru y’umupolisi wo ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’igihugu warashe mugenzi we ku manywa y’ihangu aramwica amuhoye kurya ruswa y’ibihumbi 5000 by’Amarundi (FBU) arangije ahita aburirwa irengero.

Uyu mupolisi yarashe mugenzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020 nyuma yo kumenya ko yariye iyi ruswa kandi Leta y’iki gihugu yararahiye kurwanya yivuye inyuma iyi ruswa.

Uyu mupolisi wishwe yamaze kugezwa mu butabera ashinjwa kwica uyu mugenzi we nkuko UBM News banditse iyi nkuru babitangaza.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Leta y’u Burundi yatangaje ko abapolisi 19 barimo n’abandi bayobozi babiri birukanywe bashinjwa kurya ruswa no kwiba abanyagihugu.

Abirukanwe bari bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha bakekwaho nkuko byatangajwe na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko mu bintu bya mbere azibandaho ku butegetsi bwe harimo kurwanya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, kuwa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, Bwana Nkurikiye yamenyesheje ko igihano abo bantu bahawe ari “ubutumwa ku mupolisi wese, no ku bakozi bose bo muri iyi minisiteri nshya”.

Nkurikiye, yavuze ko barimo no gushakisha uwo ariwe wese waba yarakoranye ibi byaha n’abo bantu kugira ngo na we ahite yirukanwa mu kazi.

Bwana Nkurikiye yavuze ko uzafatirwa mu makosa nk’ayo yo kurya ruswa no kunyereza umutungo batazamureka ngo akomeze atukishe urwego rw’igipolisi.

Yabwiye abakozi bose ko kuva uzahirahira akarya ruswa cyangwa se akanyereza umutungo w’Igihugu atazihanganirwa.

Ati ”Abapolisi bose babyumye ko iki ari igikorwa gitangiye kandi gikomeza. Umupolisi wese azasubira kurya ruswa cyangwa agakora ayandi makosa atandukanye azahita yirukanwa”.

Ikihishe inyuma yo kwirukanwa kwa Karasira Aimable wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo