Umupolisi yarashe akaguru umugabo bivugwa ko yamuteye umucanga mu maso ashaka gutoroka

Umupolisi ukorera mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020, yarashe umuturage bivugwa ko yari avanye urumogi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikavugwa ko uriya muturage ngo yateye umupolisi umucanga mu maso ashaka gutoroka.

Byabaye ahagana saa munani z’amanya (14h20) zo kuri iki Cyumweru kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Uriya mugabo bivugwa ko yafatanywe urumogi boules 400 aruvanye muri DR.Congo, mu gihe ngo bari bategereje imodoka ngo imujyane mu kato, yashatse gutoroka acunga Umupolisi umurinze ayora umucanga hasi awumumisha mu maso arahuma.

Uriya Mupolisi yaje kubona uriya mugabo yiruka ahita amurasa akaguru k’ibumoso agwa hasi aramufata.

Biravugwa ko yarashwe amaze kugenda metero 300 atorotse, nyuma yo kuraswa yajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi.

Polisi y’igihugu ntacyo iratangaza kuri iyi nkuru nkuko UMUSEKE dukesha iyi nkuru babivuga.

Mu kiganiro aheruka kugirira kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Paul Kagame “yasezeranyije impinduka ku myitwarire y’Abapolisi irimo no kurasa abaturage”

Ku wa 06 Nzeri, 2020 umuturage yabajije Perezida Kagame icyo avuga kuri iyo myitwarire ya bamwe mu bapolisi b’u Rwanda, asubiza ko koko hari abo yumviseho ko bakoze ibyo ariko ko bitakwitirirwa bose cyangwa ngo bibe bishyigikiwe n’ubuyobozi bwa Polisi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “ Nategetse ubuyobozi bwa Polisi ko abapolisi bose byagaragaye ko bagize uruhare muri ibyo bikorwa bihutaza abaturage kubibazwa kandi bikabera ku mu mugaragaro aho abaturage bazabibona, bakabona ko muri Polisi nta muco wo kudahana uhaba.”

Perezida Kagame yabwiye uriya muturage n’abandi bose bari bamuteze amatwi ko we ubwe azigenzurira niba ibyo yasabye kubahirikizwa mu guhana abapolisi bahemukira abaturage bikorwa.

AtI “Ndabizeza ko hari ikigiye guhinduka.”


Isasu ryamwangije bikomeye igice cyo hepfo ku kaguri k’ibumoso


Ifoto igaragaza ko umupolisi bivugwa ko yamishweho umucanga mu maso

Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Placide Kuya 19-10-2020

Uyu mupolisi ni umuntu w’umugabo yahaye agaciro ubuzima bw’uyu wari utorotse kuko byanashobokaga ko amurasa mu cyico ariko ntiyabikoze. Iyaba ari njye uzamura mu ntera namuzamura pe. Imana imufashe umucanga ntumugireho ingaruka kdi n’uwarashwe akire ariko tujye twubaha Ubuyobozi bwacu.