Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’

Umupolisi wari waje mu kazi mu muhango wo gutora usimbura Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ku buyobozi bwa CNDD FDD, yatunguye benshi abwiriza avuga cyane nk’abapasiteri asaba abantu gukizwa, kandi ibyo yabikoze afite imbunda mu ntoki.

Byabaye ejo hashize ku cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2021, ubwo Perezida Ndayishimiye yari mu mujyi wa Gitega, aho yari yitabiriye umuhango wo kwimika Réverien Ndikuriyo wamusimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD.

Umuhango nyir’izina ubwo warimo uba, umwe mu bapolisi bari barinze umutekano yaratunguranye, azamura ijwi atangira kubwiriza muri bwa buryo abarokore bakunze kwita ko ‘umuntu yuzuye umwuka wera.

Uwo mupolisi wari ufite imbunda mu ntoki, yareruye asaba abantu gukizwa bakagerira ubuzima bwabo umwami Yesu.

Amashusho yakwirakwiye hirya no hino agaragaza uwo mupolisi agira ti: “Yesu ariho kugira ngo ukire, Yesu ariho kugira ngo ubone ubugingo, Yesu ariho kugira ngo ubone amahoro. Niba warishwe n’ubujura, niba warishwe n’ubusambanyi, Yesu ariho ibi singira ubwoba bwo kubivuga. Oya! Ndavuga Yesu, ndavuga umugabo w’abagabo, ukomeye cyane, usumba bose.”

Uyu mupolisi akomeza agira ati: “Wowe uri nde wajya imbere y’ubutumwa bwiza, ko n’ababigerageje byabananiye?…Imana iravuga ngo tuyivuge, Imana iravuga ngo tuyivuge! None wowe uri nde warwanya ibyiza byayo, uri nde warwanya ubutumwa ? Erega nta bwoba njyewe ngira, ndi mu mugabo w’abagabo. Yesu agiye kugaruka, Yesu agiye kugaruka! None ko Yesu agarutse, wowe uzajya he, ko Yesu agiye kugaruka uzajya he?”

Yakomeje yibutsa abantu ko Yesu aje, bityo bakwiye kwihana bakareka ibyaha, bakamwitegura.

Hari amakuru ava mu Burundi avuga ko uwo mupolisi nyuma y’ibi yaje gushyirwa mu modoka akajyanwa ahantu bataramenyekana kugeza magingo aya.

Nta muntu wo muri Leta y’u Burundi uragira icyo avuga kuri uyu mupolisi watangaje cyane abitabiriye uyu muhango wo kwimika umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Source: Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo