Umupfumu ntiyumva uburyo Pasiteri asabira abantu umugisha ngo na we awukeneye-Video

Umupfumu witwa Kanyamahanga Eric avuga ko Pasiteri atasabira umuntu umugisha, ibi akabishingira ku kuba ngo umugisha yagusabira na we ubwe ngo aba bawukeneye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, yahishuye byinshi bidasanzwe ku buvuzi bwe, ibyo abami bakoraga avuga ko ngo n’ubu bigikorwa icyakora aha akavuga ko ngo icyavuyeho ari ukuba umwami akaba Perezida, akavuga ko imihango yakorwaga mbere n’ubu igikorwa.

Aha yavuze ko ngo bigoye kubona umuntu utaraguza muri iki gihugu, ati "Erega nta muntu utaraguza muri iki gihugu, wamukura he? Ntawe".

Yagarutse ku kuba ngo Pasiteri atasabira umuntu umugisha kuko ngo na we awukeneye, ati "Yagusabira gute se uwo mugisha we aba awanze? Yagusabira V8 we arayanze?".

Ibi yari abikuye ku kuba ngo Ryangombe yarasabiraga abantu ku Mana, akavuga ko ngo Pasiteri we atagusabira umugisha nkuko Ryangombe yabikoraga ngo kuko na we aba awukeneye.

Mu buryo budasanzwe, uyu mupfumu avuga ko ngo kabone nubwo Pasiteri yagira ibyo agusabira, ngo Imana ubwayo iba ifite icyo yakwanditseho, akavuga ko abantu yakira ngo abafashe ari abo Imana iba yamwoherereje ngo abafashe.

Ati "Ibintu byose wakora, n’ibyo abapasiteri byose bagukorera n’ubundi Imana iba ifite icyo ikwanditseho. N’abantu mbona, ni Imana iba yabayoboye ati ’muyoboke kwa kanaka arabavura mukire mukomeze imirimo yanyu’ ".

Uyu mupfumu ntiyumva uburyo ngo abanyarwanda twayobotse iby’ahandi tukibagirwa ibyacu, ati "Abanyarwanda cyangwa se abanyafurika ni cyo kibazo twagize, kuyoboka iby’abandi ibyacu tukabyibagirwa".

Ngo ni byo biteza ibibazo bitandukanye mu bantu hirya no hino, ati "Biterwa nyine na ya mihango mutacyubahiriza cyangwa ukumva ngo umuntu araterwa n’amashitani y’iwabo, ni bya bindi nyine batacyubahiriza bakoraga, ya migenzo y’iwabo".

Ngo abantu nibajijuke bamenye ko abapfumu abataroga cyangwa ngo bice, ati "Abantu bajijuke bahumuke barebe, ntituroga ntitwica".

Avuga ko ngo n’abo hanze abavura, ati "N’abo hanze ndabavura ari abanyamahanga, ndabavura. Nk’ubu muri Australia ndabavura".

Abajijwe uburyo abavura, ati "Mfite abakurambere bagenda bakabakoraho batwara n’imiti ahubwo, ukabyuka mu gitondo ugasanga umuti ahongaho, ukambaza uti ’ese uyu muti bite?’ Ukoreshwa gutya na gutya ni jye wawohereje".

Mu buvuzi bwe avuga ko bisaba ko uje kwivuza amwizera kandi na we akamwizera icyakora avuga ko utamwizeye atamwishyuza mbere ahubwo abanza akamuvura yazakira akabona kumwishyura.

Yatanze urugero ko ngo hari umugabo wo mu Bwongereza ari kuvura utarigeze amuha n’igiceri cy’atanu.

Mu ndwara Kanyamahanga Eric ahamya ko avura mu buryo bworoshye harimo utanga umuti utuma uwabuze akazi akabona, umuti w’urukundo utuma umuntu akundwa cyane, umuti utuma umucuruzi abona abakiriya, umuti ugarura ibyibwe, umuti utuma abakwambuye bahita bakwishyura, umuti utuma umukobwa wabuze umugabo azinguka agahita amubona, umuti uhuza abatandukanye n’indi myinshi itandukanye niyo Kanyamahanga avuga ko atanga kandi ngo amaze gufasha abatari bacye, aho ngo yitabaza abakurambere be bakamufasha gukemurira abamugana ibyo bibazo byose.

Kanyamahanga Eric, ni umugabo ukiri muto kuko afite imyaka 25 gusa y’amavuko, akaba ashimangira ko kuva afite imyaka 20 yatangiye ubuvuzi gakondo nk’umupfumu wabigize umwuga aho avuga ko avura indwara zitangaje yifashishije abakurambere be bapfuye ajya ahura na bo buri munsi bakaganira.

Uyu mupfumu uvuga ko ibyo akora abikomora kuri sekuru, ariko mu kazi ke akaba anitabaza abakurambere be bapfuye barimo ba nyirakuruza, ba sekuruza n’abandi, ngo aba bose bajya bahurira mu kazu afite mu rugo yita indaro, bakava mu bapfuye bakagaruka bakaganira bakamufasha ibiba byananiranye akabishobozwa n’imbaraga zabo.

Byinshi tutavuze muri iyi nkuru urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mpakaniye emmanuel Kuya 9-10-2020

Uwo mupfumu numupfumu nyine ntabwo pasteur atanga umugisha asaba uwamuhamariye ubupasteir ariwe MANA nyamana ubwo se ari nuwo mupfumu ari na pasteur ninde uzi IMANA

Mpakaniye emmanuel Kuya 9-10-2020

Uwo mupfumu numupfumu nyine ntabwo pasteur atanga umugisha asaba uwamuhamariye ubupasteir ariwe MANA nyamana ubwo se ari nuwo mupfumu ari na pasteur ninde uzi IMANA