Umupfumu mu bashinjuye Dominic Ongwen ushinjwa ibyaha bigera kuri 70 na ICC

Ku wa Kabiri umupfumu yagaragaye mu bagiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, gushinjura Dominic Ongwen wahoze mu mutwe wa LRA urwanya Leta ya Uganda.

Ongweni ashinjwa ibyaha bigera kuri 70 birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni ubwa mbere ICC yakiriye umutangabuhamya uvuga ko akorana n’imyuka y’abapfuye.

Hifashishijwe amajwi yahinduwe ndetse n’isura ihishwe, uyu mupfumu yavuze ko mu gace k’iwabo ka Acholiland abantu benshi bayoborwa n’imyuka y’abazimu.

Ati “ Ndabizi ko bigoye ko urukiko n’abantu bo mu bindi bice by’Isi bemera ko koko abazimu babaho.”

Ubwo uyu mupfumu yatangiraga kuvuga ibijyanye n’abazimu abari mu rukiko barimo n’abunganira Ongwen batangiye kugira ubwoba, maze umucamanza Péter Kovács amusaba kwibanda ku birebana na Joseph Kony washinze LRA.

Uyu mupfumu yahise avuga ko ibyaha Ongwen ashinjwa yabikoze kubera abazimu yohererejwe na Joseph Kony, kuko ari bwo burya yifashisha mu gushaka abakora ibikorwa by’ubunyamaswa agamije guhangana na leta ya Uganda.

Ati “Iyo uri gukoreshwa n’abazimu, ukora ibyo bagutegetse gukora byose. Iyo bagutegetse kwica, ukurikiza ibyo bagusabye gukora.”

Uyu mupfumu yahamije ko Kony ashobora kuba afite abazimu basaga 10 akorana nabo, kandi bitari byoroshye ko bamurwanya kuko yakoze ibishoboka mu kurimbura abandi bapfumu.

Muri Werurwe 2016 nibwo ICC yatangiye kuburanisha Ongweni wiregura avuga ko ibyo ashinjwa bikwiye kubazwa Umuyobozi Mukuru wa LRA, kuko yinjijwemo ku gahato akiri umwana, anashimuswe.

Yafatiwe muri Repubulika ya Centrafrique muri Mutarama 2015, nyuma yo kwishyira mu maboko y’ingabo za Amerika.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo