Umupaka wa Gisenyi-Goma wafunguwe

Umupaka uhuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma muri Kongo wafunguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’uko wari wafunzwe kuva mu gitondo.

Abaturage bakora imirimo inyuranye hagati ya Goma na Gisenyi kuva mu gitondo cya none bari bangiwe kwambuka nk’uko babivuga.

Hari ubwoba bw’ikwirakwira ry’indwara ya Ebola imaze kuvugwa ku bantu batatu mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ku mupaka, abaturage bari bahari bagaragaje ibyishimo by’uko uyu mupaka wongeye gufungurwa dore ko bagaragazaga ko udafunguwe byabatera igihombo gikomeye.

Umwe mu bakoresha uyu mupaka ucuruza inyama witwa Gloriose Uwayezu yabwiye BBC ko baguye mu gihombo kubera gufungwa k’uyu mupaka kuva mu gitondo.

Agira ati "ubu inyama twari turi kuzigurisha igihumbi (1000F) na magana inani, kandi i Goma [ikilo] tukigurisha bitatu, turahombye… Twari dufite agahinda ariko dushimye Imana ko mufunguye umupaka".

Gufunga imipaka byabayeho kuva mu gitondo byari byateje impagarara dore ko ukoreshwa n’abaturage benshi bakorera ubucuruzi bwabo mu mujyi wa Goma.

Ku mupaka ho abakoresha umupaka ntibari bemerewe gutambuka kandi wari ufunze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cyari cyafashwe cyari cyabanje kuganirizwa abaturage.

Uyu munsi hashize umwaka Ebola itangajwe nk’icyorezo mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Kongo, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko imaze guhitana abantu 1803.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye abanyamakuru ko nta muntu urwaye iyi ndwara uragaragara muri aka karere kgereye Goma, ahamaze kugaragara abarwayi bayo batatu.


Abaturage bongeye gufungurirwa umupaka


Kuri iki gicamunsi umupaka wongeye gufungurwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo