Umunyeshuri yishe mwarimu we amusogose mu ishuri

Umwalimu ku ishuri ryisumbuye ryitwa Nkolbisson High School mu murwa mukuru wa Cameroun, Yaoundé yishwe n’umunyeshuri yigishaga amujombye ikintu gisongoye mu ishuri.

Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu, Nalova Lyonga wari mu rugendo rw’akazi yumvise iyi nkuru yahise ahindura icyerekezo ajya kuri iri shuri kumenya neza ibyabaye nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Madamu Lyonga ati "Hari abavuga ko yamwicishije ’Compas’ (agakoresho gasongoye k’ishuri), abandi bavuga ko yari afite icyuma kuko yari yabiteguye mu cyumweru gishize.

"Ubu rero iperereza riri gukorwa, umwarimu ntabwo yakwicwa atyo, tugomba kumenya impamvu yishwe".

Abigana n’uyu musore wishe mwarimu we babwiye BBC ko yamuteye icyuma inshuro ebyiri mu gituza ubwo mwarimu yageragezaga kumuhana.

Uyu mwarimu Maurice Njoni Tchakounte yari umaze amezi abiri atangiye gukora kuri iri shuri.

Nyuma y’amasaha macye asagariwe yapfiriye ku Bitaro Kaminuza i Yaoundé.

Abarimu banenga ko ibikorwa byo kubasagarira bikorwa n’abanyeshuri biri kwiyongera.

Minisitiri Lyonga ibi ntabishimangira ariko avuga ko mu mashuri no muri sosiyete hari ikibazo.

Ati "Uyu munyeshuri ntabwo yasanze icyuma mu ishuri, yakivanye iwabo. Rero dufite ikibazo, iyo ishuri rihannye umunyeshuri ababyeyi baraza bakihaniza abarimu.

"Aho gushaka impamvu umwana afite ikibazo bareba mwarimu kugeza ubwo abarimu bumva ari bo bafite ikibazo, ariko si bo bafite ikibazo ahubwo bari kugerageza gushyira abana ku murongo".

Umunyeshuri uregwa kwica mwarimu we ubu afunzwe na Polisi mu gihe hagikorwa iperereza.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo