Umunyeshuri wo muri Cameroun wiga mu Bushinwa bamusanzemo Coronavirus

Umunyeshuri wo mu gihugu cya Cameroun wiga mu Bushinwa basanze yaranduye Coronavirus nk’uko abayobora Kaminuza ya Yangtze aho yiga babitangaje.

Itangazo ry’iyi Kaminuza riravuga ko uyu munyeshuri ari kwitabwaho mu bitaro, ko umuriro w’umubiri we uri ku kigero gisanzwe, nta kibazo cyo kunanirwa kurya afite kandi ingingo z’umubiri we zimeze neza.

Uyu ni umunyeshuri w’imyaka 21 witwa Kem Senou Pavel Daryl, bamusanzemo iyi ndwara tariki 21 z’uku kwezi, hari hashize iminsi ibiri avuye i Wuhan, agace gafatwa nk’izingiro ry’iyi virus.

Inkuru yo kwandura kwe yateye impungenge abaturage muri Cameroun aho bari kwibaza ku kibazo cy’abanyeshuri b’abanyakameruni bagera kuri 300 badashobora kuva i Wuhan.

Mu itangazo Ambasade y’u Bushinwa muri Cameroun yasohoye uyu munsi ku wa Mbere, bavuze ko Leta y’u Bushinwa iri gukora ibishoboka mu kurwanya iyi Virus ku bari muri iki gihugu bose harimo n’abanyakameruni.

Hagati aho, Malachie Manauda, Minisitiri w’Ubuzima muri Cameroun yatangaje ingamba iki gihugu cyafashe mu kwirinda iyi ndwara harimo kugenzura ibibuga by’indege.

Abantu barenga 17,000 bamaze kwandura iyi ndwara mu Bushinwa, muri bo 361 yarabahitanye naho abarenga 400 basezerewe n’ibitaro bayikize.

Ibihugu byo muri aka karere byafashe ingamba zinyuranye mu kwirinda iyi ndwara, kompanyi z’indege nka Rwandair na Kenya Airways zabaye zihagaritse ingendo zazo mu Bushinwa.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Burundi avuga ko abacuruzi n’abanyeshuri bo muri iki gihugu baba birinze kujya mu Bushinwa nk’uko bitangazwa na Radio-Televiziyo by’u Burundi.

Yasabye kandi Abashinwa bari baragiye mu biruhuko mu gihugu cyabo kuba baretse kugaruka mu Burundi.

Uwanduye iyi Virus ibimenyetso byayo bishobora kugaragara mu gihe cy’iminsi 14.


Iyi ndwara yahereye i Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda ngo ari gushengurwa n’uburyo ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byatumbagiye kandi n’imvura imaze kwica imyaka, abasenyewe, ihohoterwa ry’umugabo we n’ibindi byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo