Umunyemari mu Rwanda arashinjwa gukubitira umukobwa mu nama

Umukobwa witwa Diane Kamali wo mu Rwanda yagaragaje amashusho ya CCTV avuga ko arimo umunyemari witwa Francis Habumugisha amukubita mu ruhame ariko akaba atarabona ubutabera.

Kamali yashyize amashusho kuri Twitter uyu munsi, aya mashusho agaragaza abantu bari mu cyumba cy’inama umugabo agahaguruka agasatira umukobwa wicaye akamushikuza ikintu akamukubita urushyi.

Bwana Habumugisha ntiyashimye kugira icyo abwira BBC ku bivugwa n’uyu mukobwa.

Diane Kamali yanditse kuri Twitter ko ibi byabaye ku wa 15 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, ko uwamukubise ari Francis Habumugisha umushoramari uzwi i Kigali, ufite televiziyo yitwa Goodrich TV.

Diane Kamali yabwiye BBC ko Bwana Habumugisha basanzwe bakorana kimwe n’abo bari kumwe mu nama mu cyumba cy’inama cy’inzu ya Makuza Peace Plaza i Kigali.

Madamazera Kamali yavuze ko, ku mashusho umukobwa uhagaze yarimo avuga amwe mu makosa yakozwe na Bwana Habumugisha mu byo bakorana, maze uyu mugabo aramutuka cyane.

Ati: "Uriya mugabo Francis yashatse kumucecekesha amutuka ibitutsi bibi cyane dufitiye n’amajwi kuko mu nama bafataga ikiganiro".

"Njyewe rero yagize ngo ndigufata video na telefone yanjye, nuko araza arayinyaka arayivuna, ni yo mpamvu yahise ankubita urushyi".

Kamali avuga ko nyuma yajyanye n’uyu mukobwa wundi - nawe uvuga ko yahohotewe - bagatanga ikirego ku rwego rushinzwe ubugenzacyaha ariko hakaba hashize amezi abiri batarabona ubutabera.

Ati: "Iriya video twayishyize kuri Twitter kuko aho twanyuze ntacyo badufashije, badukoreye inyandikomvugo ariko umuntu wayidukoreye ntabwo yongeye kutwitaba ngo atubwire iby’ikirego cyacu".

Kuri Twitter, urwego rw’ubugenzacyaha rwaje gusubiza Diane ko "ikirego cye cyakiriwe kandi cyakurikiranywe".

Mwiriwe Diane, Ikirego cyawe cyarakiriwe kiranakurikiranwa uzeguca aho watanze ikirego bakumenyeshe aho dosiye igeze. Kandi turakwizeza ko uzahabwa ubutabera kuko ntamuntu numwe uri hejuru yamategeko.

Bwana Habumugisha Francis ushinjwa na Diane kumuhohotera mu ruhame ntabwo yashimye kugira icyo abwira BBC, yaba kuri telefone cyangwa mu butumwa yandikiwe.

Diane Kamali yabwiye BBC ko ibyabaye bagize amahirwe bigafatwa na CCTV, ko iyo bitaba bityo bitari no kuzavugwa kuko benshi bahohoterwa bagaceceka kuko babura ibimenyetso.

Agira ati: "Ni ibintu bibabaje cyane kandi bikorerwa abantu benshi, abadamu n’abakobwa cyane cyane, niba umuntu ashobora kugukubitira mu ruhame rw’abantu barenze 10 muri mwenyine yakora n’ibirenze".





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo