Umunyemari Nkubiri yangiwe kuburanira mu rukiko rw’Ubucuruzi

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 rwanze ubusabe bw’umunyemari Nkubiri Alfred bwo kujya kuburanishwa mu rukiko rw’Ubucuruzi, rutegeka ko azaburanira mu rukiko Nshinjabyaha kuko ibyaha akekwaho biteganywa n’amategeko ahana.

Umunyemari Nkubiri Alfred akekwaho ibyaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.

Bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umucamanza yavuze ko ikiburanwa muri uru rubanza ruregwamo Nkubiri, ari ibikorwa bigize icyaha byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano uregwa yagiranye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi aho kuba amasezerano ubwayo.

Urukiko rwagarutse ku mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’uregwa rwasabaga ko ruriya rukiko rwakwiyambura ububasha rukohereza ruriya rubanza mu rukiko rw’Ubucuruzi, rwavuze ko ziriya nzitizi zidafite ishingiro.

Uregwa n’abamwunganira bavugaga ko igikwiye kuba kiburanwaho ari amakosa yaba yarabaye muri ariya masezerano bityo ko bidakwiye gufatwa nk’ibyaha byo kujyana mu nkiko z’ubucuruzi ahubwo ko ari ibyo kuburanwaho mu rukiko rw’ubucuruzi.

Umucamanza watesheje agaciro ubu busabe, yahise ategeka ko uregwa azakomeza kuburana mu mizi, ahita ategeka ko uru rubanza ruzakomeza tariki 30 Ukuboza 2020.

URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo