Umunyemari Nkubiri uherutse gutakambira urukiko ko rwamurekura kuko arwaye ’ararembye cyane’

Umunyemari Nkubili Alfred uherutse gutakambira urukiko arusaba ko rwamurekura kuko arwaye, ubu ararembye cyane nyuma yo kuvanwa kuri Gereza ya Mageragere igitaraganya akajyanwa mu Bitaro bya CHUK nkuko abo mu muryango we babyemereye Umuseke.

Ibi bitangajwe mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hari haramutse amakuru avuga ko uyu munyemari yaba yatabarutse ariko anyomozwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, ruvuga ko atitabye Imana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Gakwaya Uwer Pelly, yabwiye IGIHE ko Nkubiri ari muzima, ndetse ko ari kwitabwaho n’abaganga muri CHUK.

Ati “Nimuzima nta kibazo.”

Nkubili ari muri ba rwiyemezamirimo 12, barimo icyenda bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza asaga miliyari 9 Frw muri gahunda yo kugeza ifumbire ku bahinzi, baregwa ko zitakoreshejwe uko bikwiye n’amafaranga yazo ntagaruzwe.

Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Ukwakira 2020, uyu munyemari yatakambiye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo asaba kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze avuga ko arembye.

Ni mu gihe ibi ubushinjacyaha bwo bwabiteye utwatsi buvuga ko ngo aramutse arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso, aho bwanagaragaje ko ngo bukemanga ingwate yatanze kugira ngo arekurwe.

Ku ruhande rw’abunganizi ba Nkubili, na bo bagaragaje ko umukiliya wabo akwiye kurekurwa kuko ngo iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rukaba rugiye kuburanwa mu mizi.

Rutagengwa Jean Damascene wunganira Nkubili, yasobanuye ko ngo Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku bishingizi batanzwe nyamara ngo ingwate iruta amafaranga uregwa akurikiranyweho.

Yagize ati "Amafaranga yatanzwe arenga miliyari 2,5Frw. Hari urundi rubanza rw’uwitwa Amoni na rwo byarabaye. Nkubili ko arembye kuki atarekurwa?"

Abavoka ba Nkubili bagaragazaga ko batumva impamvu Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko bugikora iperereza.

Umwe ati "Ni iyihe ngingo bashingiraho bagaragaza ko iperereza rizakorwa ubuziraherezo. Twasaba ko ibyavuzwe mu Rukiko aribyo bikomeza kwibandwaho."

Icyo gihe urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko urubanza ruzasomwa ku wa Kane ku itariki ya 5 Ugushyingo 2020, saa Munani.


Umunyemari Nkubiri umaze igihe afunzwe ARAREMBYE CYANE

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo