Umunyemari Mironko avuga ko umuhungu we yazize akagambane

Umunyemari Mironko Francois Xavier, umunyarwanda watangije uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikoresho bya Plastique, avuga ko umuhungu we witwa Mironko Jean Pierre, yafunzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumurega icyo bwise “Kwiba umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu ruganda”.

Mironko Francois Xavier yemeza ko umuhungu we azira akagambane kamaze igihe kamugirirwa kuko ngo ingande ze zimaze iminsi zarafunze.

Abajijwe niba hari icyo yaba apfa na REG (Ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi) , Francois Mironko yavuze mu makuru afite ngo ari uko umungu we yateranye amagambo n’abakozi bo muri iki kigo ubwo umwe yamubwiraga ko ngo ”bazamwumvisha".

Mironko ati "Mbabajwe n’uburyo nagiye muri REG bambwira ngo njye kwishyura miliyoni 10 kuri Banki kugira ngo barekure umwana wanjye ariko maze kuyishyura nasanze ngo bamujyanye mu Bushinjacyaha”.

Aha uyu mukambwe yavuze ko bibaje cyane kubona mu Rwanda hakirimo abantu bibasira abandi bitwaje icyo bari cyo ubwo yatangaga urugero rwa bamwe mu bayobozi bamwinjirira bagashaka kumwigisha uburyo acunga imari ye.

Mu ijwi ribabaje cyane , Umuherwe Mirongo yatangarije VOA ko atazihanganira abashaka kumwibasira, ati ”Nubwo nshaje ntabwo nzemera ko ndengana kuko amategeko arahari, iki gihugu naragikoreye kandi n’ubu ndacyagikorera ndumva rero ibyo mbona ari agasuzuguro gusa”.

Ku wa 23 Kamena 2020 nibwo byemejwe ko muhungu w’umunyemari Mironko Franҫois-Xavier witwa Mironko Jean Pierre, ari na we muyobozi w’Uruganda Mironko Plastique Industry rushinjwa kwiba amashanyarazi afunzwe mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko uyu mukambwe nyiri uruganda yaba ari we ufunze.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko Dosiye y’uyu muhungu wa Mironko buyifite ndetse ngo bugiye kuyisuzuma bukayifataho umwanzuro.

Ku wa 17 Kamena 2020 mu masaha y’igicamunsi, nibwo abakozi ba sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) bakoze ubugenzuzi butunguranye mu ruganda rwa Mironko Plastique bavuga ko basanze biba umuriro w’amashanyarazi.

Byavuzwe ko ubu bujura bwakozwe hayobywa intsinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi, aho muri uru ruganda basanze inzira ebyiri zigaburira umuriro mu ruganda zarasimbutswe, imwe yonyine ari yo yakoreshwaga inyuze muri mubazi.

Bivuze ko 1/3 cy’amashanyarazi ari yo yabarwaga akanyura muri mubazi akishyurwa, asigaye 2/3 y’ayo bakoreshaga ntiyishyurwe.

Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre (uyu ni umuhungu wa Muzee Mironko Franҫois-Xavier), icyo gihe yavuze ko yatunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.

Avuga ko amakosa nk’ariya batari kuyabona kuko ngo uru ruganda rumaze imyaka isaga 10 rukora ari uko hari isoko ry’umurimo bahawe, ibizwi nka ‘commande’.

Yagize ati “Ikibazo cyabaye kandi turanakemera, gusa natwe biradutunguye cyane ndetse biratubabaje kuba byiswe ubujura. Bishobora kuba ari ukuri kuko nta bumenyi mbifiteho. Ntabwo ari twe twakoze ibi bintu, uko mubibona natwe ni ko twabibonye.”

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson icyo gihe yemeje ko igenzura nka ririya rya bucece risanzwe rikorwa, ari ryo ryanakozwe muri uru ruganda bagasanga rukoresha ingano nini y’umuriro w’amashanyarazi utishyurwa.

Gusa ntiharamenyekana igihe gishize muri ruriya ruganda hadakoreshwa mubazi neza kugira ngo hishyurwe amashanyarazi yose bakoresheje batayishyura.

Karegeya Wilson avuga ko uruganda rutahuwe rwiba amashanyarazi, rutanga miliyoni 10Frw nk’amande asanzwe acibwa ibigo binini iyo bifatiwe mu ikosa nka ririya.

Imibare yo muri 2019, igaragaza ko amashanyarazi atunganywa ku rwego rw’igihugu, agera kuri MW 218, REG ivuga ko 19.6% afite agaciro k’amafaranga miliyari 19Frw batayacuruza harimo atakarira mu miyoboro ndetse n’ayibwa n’abantu mu nzego zinyuranye.


Umuhungu w’umunyemari Mironko, ari we Mironko Jean Pierre uyobora uruganda rwa se rushinjwa kwiba amashanyarazi yavuze ko nta buhanga mu by’amashanyarazi afite ku buryo yari kuyibira uruganda rwa se


Muzehe Mironko we avuga ko umuhungu we ari kuzira akagambane

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo