Umunyatanzania   mu  bantu  16  bafashwe i Kigali  batwaye imodoka banyoye

Abashoferi 16 barimo n’umwe utwara ikamyo uturuka Tanzania bafashwe na Polisi y’u Rwanda batwaye ibinyabiziga bayonye ibisindika, aho abashoferi basabwe kureka kamere yo gutwara ibinyabiziga banyoye bakareka no kujya impaka nyuma yo gufatwa.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kanama 2021, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru aba bashoferi bafatiwe mu Mujyi wa Kigali batwaye imodoka banyoye ibisindisha.

Shaban Ramadhan ni umushoferi w’ikamyo ukomoka muri Tanzania, ni umwe mu bafashwe na Polisi y’Igihugu, aho yasabye imbabazi ku makosa yakoza yo gutwara imodoka yasinze gusa ngo ntiyari azi ko mu Rwanda ari amakosa gutwara wanyoye.

Ati “Njye nafashwe kubera ko nakoze impanuka yoroheje ubwo nari ndimo gusubira inyuma ikamyo igonga ku ivatiri nibwo Polisi yamfashe bampimye basanga nanyoye ku nzoga ariko sinari nzi ko mu Rwanda bitemewe gutwara imodoka wanyoye. Ndabisabira imbabazi kandi sinzabyongera.”

Umwe mu bashoferi b’abanyarwanda, yafatiwe I Kinyinya mu Karere ka Gasabo, we yahakanye ko atari yasinze.

Ati “Nibyo kunywa agasembuye bishobora kuba ikizira igihe umuntu yaba adandabirana ariko njye ntabwo nari nasinze. Gusa nyine abapolisi bamfashe ntwaye imodoka nanyoye inzoga, barampimye basanga ndengeje ibipimo byagenwe n’amategeko bya 0.8. Gusa ndasaba imbabazi nyuma yo guhanwa ntago bizongera ko natwara imodoka nanyoye kabone nubwo kaba akarahure kamwe.”

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo, yasabye abashoferi bafitekamere yo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuyicikaho, abasaba kwibuka ko iyo kamere izabagusha mu cyaha.

Yagize ati” Kuba abantu batabicikaho njye mbona ari kamere y’umuntu ku giti cye, aho avuga ati reka nyinywe wenda ndaza kugira amahirwe ntawumfata. Bamwe bibagirwa ko ibyo bakoze ari icyaha gifite n’ibihano, usibye ko hari n’abo dufata ugasanga bari biteguye guhanwa mbese bakoze icyaha nkana.”

CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yakomeje yibutsa abaturarwanda cyane cyane abashoferi b’ibinyabiziga ko Polisi y’u Rwanda ipima uwatwaye ibinyabiziga yanyoye ibisindisha idapima ubusinzi.

Yagize ati” Nk’uko bisanzwe Polisi ibuza abantu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha birenze ibipimo itegeko riteganya 0.8. Iyo birenzeho ashobora guteza impanuka mu muhanda zatwara ubuzima bw’abantu batari bake.”

Umuvugizi wa Polisi wungirije yagarutse ku bantu bamara gufatwa ugasanga bajya impaka bavuga ko basomyeho ariko batasinze. Aho yabibukije ko Polisi icyo ikora ari ugupima uwanyoye ku bisindisha ko idapima ubusinzi bityo ko badakwiye kujya impaka.

Abagira inama yo kwirinda gusoma ku bisindisha igihe cyose bazi ko bari butware ibinyabiziga kuko hari n’igihe yaba afite uburwayi atazi yatangira gutwara ikinyabiziga bikamugiraho ikibazo gikomeye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo