Umunyarwenya akurikiranweho guhinduranya umutwe we n’uwa Perezida Magufuli ku ifoto

Umunyarwenya Idris Sultan yarekuwe by’agateganyo mu gihe akurikiranyweho gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yahinduranyije umutwe we n’uwa Perezida Magufuli nk’uko umunyamategeko we yabibwiye itangazamakuru.

Idris Sultan yahamagajwe ku wa Gatatu ahatwa ibibazo na Polisi ndetse arafungwa ariko aza kurekurwa atanze ingwate nk’uko umunyamategeko we, Benedict Alex Ishabakaki abivuga.

Uyu munsi ku wa Gatanu mu gitondo arongera kwitaba Polisi.

Bwana Ishabakaki avuga ko umukiliya we ari gukurikiranwa hagendewe ku itegeko, ritavugwaho rumwe, ry’ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa.

Iri tegeko ribuza gukoresha mudasobwa ’wiyitirira umuntu’ cyangwa utangaza amakuru atari ukuri.

Idris Sultan, wigeze gutsindira irushanwa rya Big Brother Africa, ku wa Gatatu yatangaje amafoto abiri yahinduranyije umutwe we n’uwa Perezida wa Tanzania.

Ifoto imwe yerekana umutwe wa Bwana Magufuli uri ku gihimba gisa n’icya Sultan.

Indi foto iriho umutwe w’uyu munyarwenya uri ku mubiri wa Bwana Magufuli yambaye isuti kandi yicaye mu ntebe ya Perezida iriho ikirango cy’igihugu.

Kuri aya mafoto yanditseho mu Giswahili amagambo asobanura ngo "Twahinduranyije inshingano uyu munsi kugira ngo yishimire isabukuru ye mu mahoro".

Ku wa Kabiri, Perezida Magufuli yari yujuje imyaka 60 y’amavuko.


Kuri Twitter y’umunyarwenya Idris Sultan aho yashyize ifoto yatumye akurikiranwa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo