Umunyarwanakazi  uba hanze hasabye  Peresida wa Repubulika y’u Rwanda ubufasha ku karengane ari gukorerwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Nyiramubyeyi Josiane utuye ubu mu gihugu cya Sweden ahantu bita Havrekornsgatan 13 Mölndal Bifrost 431 46 akaba afite abana batandatu n’umugabo bita Ruvuguta Emmanuel Nzatunga, aratabaza Nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nyuma y’akarengane ari gukorerwa n’abo yarazi ko bamurenganura. Mu gahinda kenshi kuri uyu wa gatanu yatangarije umubavu.com ko ashaka ko Peresida wa Repubulika ya murenganura ku karengane ari gukorerwa n’abari kwica amategeko.

Josiane umunyarwanda uba hanze y’u Rwanda yasabye Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku murenganura kugirango ibintu by’umuntu yakodesheje inzu ye babisubizemo kuko bimaze iminsi ibiri hanze bikaba bimaze kwangirika bitewe n’uko biri kunyagirwa.

Ibi abivuze nyuma y’aho bamutereje cyamunara inzu ye iri mu murenge wa Kigarama mu kagari ka karugira umudugudu wa Rutoki ibi ntu avuga ko bidakurikije amategeko kuko ngo yari yatanze ikirego mu rukiko ndetse rugatanga n’itariki yo kuburaniroho kuko urubanza rwagombaga kuba ku itariki ya 19 z’ukwa kenda ababuranyi ntibaboneka urubanza barwimurira ku itariki ya 9/10/2018 umuhesha w’inkiko aza gusohora umuntu munzu kandi hakiriho urubanza rw’ubujurire; ibi bikaba bisobanuye ko cyamunara yabayeho mu buryo budakurikije amategeko.

Yagize ati, “Ndatabaza ntakamba ntakira Nyakubahwa Peresida wa Repubulika nkomeza mu shimira ibyo akora kandi akorera abanyarwanda aho bari hose ntabwo dusiba kubona imirimo n’ibitangaza ari gukorera abanyarwanda aho bari hose muri rusange [……] Niyo mpamvu natwe iyo duhuye n’ikibazo dutakira umubyeyi utarenganya kandi urugamba si urwanone ntabwo yaba yarahagaritse jenoside ngo ananirwe kurenganura abo yarari guharanira none Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu n’ukuri nanjye ndatakambye ninginga ngo wumve amarira yanjye kugirango umfashe muri iki kibazo”

Akomeza avuga ko yagerageje kubaka muri iki gihugu agerageza guteza imbere igihugu cye none mu minsi ishize baza guteza inzu ye cyamunara atazi uko bimeze ngo agerageza kwitabaza inzego yabaga yizeye ko bamufasha gukemura ikibazo cye ariko bakabiburira ubushobozi.
Kanda hano urebe video ari gusaba peresida ubufasha

Ibi kandi abivuze nyuma y’aho bafashe ibintu by’umuntu yari yarakiriye amafaranga ye akamukodesha inzu umwaka wose none ibintu bye bikaba biri hanze na bugingo n’ubu, ubu akaba adafite aho aba n’ibintu bye bikaba biri kunyagirirwa hanze. Nawe akaba yari yasabye ko Perezida wa repubulika yamurenganura kuko ari kurenganywa.

Yagize ati, “ Mu byukuri dufite umubyeyi wacu udahwema gutega amatwi ibibazo. Pby’abaturage kandi udasinzira uhoro atureberera ntiyatuma umuturage ahohoterwa ndasaba ko yandenganura nyakubahwa peresida wa Repuburika y’u Rwanda kundenganura.”

Akomeza avuga ko yasohowe mu nzu yari yarakodesheje umwaka wose, akishyura amafaranga y’umwaka wose na miliyoni imwe n’igice none akaba asaba abagiyemo kumusubiza amafaranga yari asigayemo ndetse akanahabwa igihe cyo kwitegura.
Inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 70.000.000frw bayigurisha miliyoni 31.000.000frw bikaba bigaragara ko ari ugutesha umutungo w’umuntu agaciro
Kanda hano urebe ihamagaza rubanza ryatanzwe kugirango baburane bakaza kuteza cyamunara itariki yo kuburana itaragera

PDF - 1.1 Mb
JPEG - 38.3 kb
Ibikoresho bye biri hanze nti bitwikiye
JPEG - 42.1 kb
Ibikoresho by’uwakodesheje biri kunyagirwa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo