Umunyamerikakazi Araregwa iby’Umutwe wa Leta ya Kislamu

Abashinjacyaha ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bagejeje mu rukiko umubyeyi w’abana bane witwa Samantha ElHassani, w’imyaka 32 y’amavuko. Bamurega gutera inkunga umutwe wa Leta ya Kislamu.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko bamukuye muri Syria we n’abana be mu kwezi gushize kwa kalindwi. Avuka muri leta ya Indiana, mu burengerazuba bwo hagati muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Samantha ElHassani yiregura avuga ko kujya muri Syria yabitewe n’umugabo we Moussa ElHassani, ukomoka muri icyo gihugu, amubeshya ko bagiye mu biruhuko mu 2015. Ati: “Nisanze mu gice kiri mu maboko y’umutwe wa Leta ya Kislamu.”

Bivugwa umugabo we ko yari umusilikali w’uyu mutwe. Yaba yaraguye mirwano. Umuhungu wabo w’imfura, ufite imyaka icumi, we yagaragaye mu mashusho ya videwo y’umutwe wa Leta ya Kislamu, avuga ko yiteguye kugaba ibitero mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi.

Bagaruwe muri Amerika, abana ba Samantha ElHassani bashyizwe mu maboko y’inzego za leta zishinzwe ibibazo by’abana.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo