Close MORE NEWS Umunyamasengesho wa Trump ari gutakambira Imana UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-11-2020 saa 09:15' whatsapp Facebook Umukandida w’Abademokarate Joe Biden imibare yerekanye ko yizeye gutsinda muri leta ya Michigan, aho Biden yahise agira ati "Nta kabuza tuzatsinda". Donald Trump yatangije intambara y’amategeko aregera inkiko muri leta enye ngo zihagarike kubara amajwi kuko birimo uburiganya, gusa nta bimenyetso aragaragaza bihamya ibyo. ’Umunyamasengesho’ wa Trump ari gutakamba Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe. By’umwihariko, mu gusenga kwe yibanze ku cyo yise "amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump". Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi. Kuba imbere kwa Trump muri Pennsylvania kwagabanutse Imibare ya nyuma irerekana ko uburyo Donald Trump ejo yari ari imbere muri Pennsylvania, leta y’isibaniro ry’amatora, byagabanutse. Kugeza saa moya n’igice z’igitondo cya none ku wa Kane ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda, kuri 90% y’amajwi yari amaze kubarwa Trump yari imbere ya Joe Biden ho amajwi 164,414. Mu gihe ku wa Gatatu nimugoroba Trump yari imbere ya Biden ho amajwi 379,639 Pennsylvania igira amajwi 20 ya ’electoral college’, ibi bituma ihinduka leta ikomeye muri aya matora. Iyi leta yatoye Abademokarate inshuro esheshatu ziheruka mbere y’uko mu 2016 ihindura igatora Trump. Abarepubulikani bagumanye ubwiganze muri Sena Umwanya wa Perezida uracyahatanirwa, ariko imyanya myinshi mu mutwe w’abadepite n’uwa Sena yamaze kubona beneyo, kandi nta cyahindutse kinini. Abademokarate bifuzaga ubwiganze muri Sena, bashakaga nibura kwambura imyanya ine Abarepubulikani, ariko ubu bisa n’aho babashije gufatamo umwe. Mu mutwe w’abadepite naho urebye nta kinini cyahindutse, Abademokarate baragumana ubwiganze, Abarepubulikani nta mwanya n’umwe mushya bahabonye. Imyigaragambyo i Philadelphia n’i Phoenix Abigaragambya Abashinzwe umutekano bariteguye Abigaragambya Mu gihe bari kubara amajwi, amagana y’abantu bigabije imihanda mu mujyi wa Philadelphia muri Pennsylvania basaba ko "buri jwi ryose rigomba kubarwa". Ni mu gihe Perezida Trump yamaze gutanga ibirego bisaba ko kubara amajwi bihagarara muri iyi leta no muri Wisconsin, Michigan, na Georgia. Umunyamakuru wa BBC uri i Philadelphia avuga ko nta rugomo ruri muri iyi myigaragambyo y’abashyigikiye Joe Biden, bizeye ko amajwi ari kubarwa amuha amahirwe. Imyigaragambyo kandi yadutse muri leta ya Arizona imbere y’ahari kubarirwa amajwi mu ntara ya Maricopa inarimo umujyi mukuru wa Phoenix, aho basanzwe bakunze gutora Abarepubullikani. Abashyigikiye Trump baje kwigaragambya hano babonye amakuru adafite gihamya ku mbuga nkoranyambaga ko batari kubara amajwi ya Trump. Hitabajwe abashinzwe umutekano, gusa ababara amajwi ntibahagaritse akazi kabo. Haracyari kare kumenya uza gutsinda muri iyi leta aho kugeza mu ijoro ryacyeye bari bamaze kubara 82% by’amajwi, Biden ari imbere ho gato ya Trump. Tari tari muri Nevada Umwe mu bigaragambya muri Nevada yahagaritse ikiganiro n’abanyamakuru Amaso menshi kandi muri aya matora ahanzwe leta Nevada, ifite amajwi atandatu y’intumwa zitora, hano imibare ya Trump na Biden iregeranye cyane. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Las Vegas umujyi munini muri Nevada, uwigaragambya yasimbutse imbere ya camera atera hejuru ati "Umuryango wa Biden uri kwiba aya majwi! Itangazamakuru riri kubihisha!". Abategeka iyi leta bavuze ko andi majwi ava muri Nevada atangazwa uyu munsi ku wa Kane saa mbiri z’ijoro ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda. Ku majwi 85% amaze kubarwa, imibare ya BBC irerekana ko Biden ari imbere ya Trump ho amajwi 7,647 gusa. Biden yavuze ko afite amajwi atarigeze abonwa n’undi mukandida Joe Biden yavuze ijambo ryumvikanamo kwigirira icyizere, ati "Ntabwo nje kuvuga ko natsinze amatora. Ariko ndi hano ngo mbabwire ko kubara nibirangira, twizeye ko tuba twatsinze". Hari leta nyinshi zikiri kubara, gusa Biden yavuze ko yamaze kubona amajwi atarigeze abonwa n’undi mukandida uwo ari we wese mu matora nk’aya. Biden avuga ko afite ikizere ko kubara amajwi nibirangira ari we uba watsinze Ibyo ni ukuri, Kugeza saa mu tanu (GMT) mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Biden yari amaze kubona amajwi miliyoni 70,5 yamutoye mu gihe Trump yari afite miliyoni 67.2. Uwahoze ari Perezida Barack Obama ni we wari ufite umuhigo w’amajwi menshi ya rubanda mu 2008 yatowe yagize amajwi miliyoni 69.5 Birumvikana ko amajwi yiyongera kubera ubwiyongere bw’abatuye Amerika, ibyo na Trump yabyungukiyemo kuko kugeza ubu amaze kubona amajwi ya rubanda aruta ayo yabonye mu 2016. Gusa muri Amerika amajwi ya rubanda si yo yemeza uwatsinze, ahubwo amajwi agenerwa buri leta, yose hamwe akaba ari 538, utsinda ni ugira 270. Uko bihagaze ubu... gusa birakomeza guhinduka... Perezida Trump n’umuvugabutumwa Paul White Cain mu myaka ishize IJAMBO “BYAVUYE IBUKURU” RIGARAGAZA KO IBINTU BIDAKORERWA MU MUCYO||BAHIZE IBYO ABATURAGE BATAZI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Umunyamasengesho wa Trump ari gutakambira Imana UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-11-2020 saa 09:15' whatsapp Facebook Umukandida w’Abademokarate Joe Biden imibare yerekanye ko yizeye gutsinda muri leta ya Michigan, aho Biden yahise agira ati "Nta kabuza tuzatsinda". Donald Trump yatangije intambara y’amategeko aregera inkiko muri leta enye ngo zihagarike kubara amajwi kuko birimo uburiganya, gusa nta bimenyetso aragaragaza bihamya ibyo. ’Umunyamasengesho’ wa Trump ari gutakamba Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe. By’umwihariko, mu gusenga kwe yibanze ku cyo yise "amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump". Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi. Kuba imbere kwa Trump muri Pennsylvania kwagabanutse Imibare ya nyuma irerekana ko uburyo Donald Trump ejo yari ari imbere muri Pennsylvania, leta y’isibaniro ry’amatora, byagabanutse. Kugeza saa moya n’igice z’igitondo cya none ku wa Kane ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda, kuri 90% y’amajwi yari amaze kubarwa Trump yari imbere ya Joe Biden ho amajwi 164,414. Mu gihe ku wa Gatatu nimugoroba Trump yari imbere ya Biden ho amajwi 379,639 Pennsylvania igira amajwi 20 ya ’electoral college’, ibi bituma ihinduka leta ikomeye muri aya matora. Iyi leta yatoye Abademokarate inshuro esheshatu ziheruka mbere y’uko mu 2016 ihindura igatora Trump. Abarepubulikani bagumanye ubwiganze muri Sena Umwanya wa Perezida uracyahatanirwa, ariko imyanya myinshi mu mutwe w’abadepite n’uwa Sena yamaze kubona beneyo, kandi nta cyahindutse kinini. Abademokarate bifuzaga ubwiganze muri Sena, bashakaga nibura kwambura imyanya ine Abarepubulikani, ariko ubu bisa n’aho babashije gufatamo umwe. Mu mutwe w’abadepite naho urebye nta kinini cyahindutse, Abademokarate baragumana ubwiganze, Abarepubulikani nta mwanya n’umwe mushya bahabonye. Imyigaragambyo i Philadelphia n’i Phoenix Abigaragambya Abashinzwe umutekano bariteguye Abigaragambya Mu gihe bari kubara amajwi, amagana y’abantu bigabije imihanda mu mujyi wa Philadelphia muri Pennsylvania basaba ko "buri jwi ryose rigomba kubarwa". Ni mu gihe Perezida Trump yamaze gutanga ibirego bisaba ko kubara amajwi bihagarara muri iyi leta no muri Wisconsin, Michigan, na Georgia. Umunyamakuru wa BBC uri i Philadelphia avuga ko nta rugomo ruri muri iyi myigaragambyo y’abashyigikiye Joe Biden, bizeye ko amajwi ari kubarwa amuha amahirwe. Imyigaragambyo kandi yadutse muri leta ya Arizona imbere y’ahari kubarirwa amajwi mu ntara ya Maricopa inarimo umujyi mukuru wa Phoenix, aho basanzwe bakunze gutora Abarepubullikani. Abashyigikiye Trump baje kwigaragambya hano babonye amakuru adafite gihamya ku mbuga nkoranyambaga ko batari kubara amajwi ya Trump. Hitabajwe abashinzwe umutekano, gusa ababara amajwi ntibahagaritse akazi kabo. Haracyari kare kumenya uza gutsinda muri iyi leta aho kugeza mu ijoro ryacyeye bari bamaze kubara 82% by’amajwi, Biden ari imbere ho gato ya Trump. Tari tari muri Nevada Umwe mu bigaragambya muri Nevada yahagaritse ikiganiro n’abanyamakuru Amaso menshi kandi muri aya matora ahanzwe leta Nevada, ifite amajwi atandatu y’intumwa zitora, hano imibare ya Trump na Biden iregeranye cyane. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Las Vegas umujyi munini muri Nevada, uwigaragambya yasimbutse imbere ya camera atera hejuru ati "Umuryango wa Biden uri kwiba aya majwi! Itangazamakuru riri kubihisha!". Abategeka iyi leta bavuze ko andi majwi ava muri Nevada atangazwa uyu munsi ku wa Kane saa mbiri z’ijoro ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda. Ku majwi 85% amaze kubarwa, imibare ya BBC irerekana ko Biden ari imbere ya Trump ho amajwi 7,647 gusa. Biden yavuze ko afite amajwi atarigeze abonwa n’undi mukandida Joe Biden yavuze ijambo ryumvikanamo kwigirira icyizere, ati "Ntabwo nje kuvuga ko natsinze amatora. Ariko ndi hano ngo mbabwire ko kubara nibirangira, twizeye ko tuba twatsinze". Hari leta nyinshi zikiri kubara, gusa Biden yavuze ko yamaze kubona amajwi atarigeze abonwa n’undi mukandida uwo ari we wese mu matora nk’aya. Biden avuga ko afite ikizere ko kubara amajwi nibirangira ari we uba watsinze Ibyo ni ukuri, Kugeza saa mu tanu (GMT) mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Biden yari amaze kubona amajwi miliyoni 70,5 yamutoye mu gihe Trump yari afite miliyoni 67.2. Uwahoze ari Perezida Barack Obama ni we wari ufite umuhigo w’amajwi menshi ya rubanda mu 2008 yatowe yagize amajwi miliyoni 69.5 Birumvikana ko amajwi yiyongera kubera ubwiyongere bw’abatuye Amerika, ibyo na Trump yabyungukiyemo kuko kugeza ubu amaze kubona amajwi ya rubanda aruta ayo yabonye mu 2016. Gusa muri Amerika amajwi ya rubanda si yo yemeza uwatsinze, ahubwo amajwi agenerwa buri leta, yose hamwe akaba ari 538, utsinda ni ugira 270. Uko bihagaze ubu... gusa birakomeza guhinduka... Perezida Trump n’umuvugabutumwa Paul White Cain mu myaka ishize IJAMBO “BYAVUYE IBUKURU” RIGARAGAZA KO IBINTU BIDAKORERWA MU MUCYO||BAHIZE IBYO ABATURAGE BATAZI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika