Umunyamakuru yishwe atewe ibyuma, yasize umugore utwite

Hirya no hino mu bihugu bitandukanye ntihasiba kumvikana inkuru z’abanyamakuru bafunzwe, bishwe, abaterwa ubwoba n’abakorerwa ibindi bikorwa bigamije kubabangamira mu kazi kabo ka buri munsi nkuko bikunze kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanaga cyane cyane irengera abanyamakuru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020, ibitangazamakuru byo muri Somalia kimwe n’ibindi byo hirya no hino biramagana iyicwa ry’umunyamakuru wa Televiziyo wishwe mu ijoro ryo ku wa mbere ajombaguwe ibyuma.

Said Yusuf Ali yatewe ibyuma inshuro nyinshi hanze y’iguriro riri mu murwa mukuru Mogadishu.

Nta rwego rwigenga ruremeza niba ibyabaye ari ubwicanyi bwateguwe cyangwa ari urugomo ruhutiyeho. Polisi ivuga ko yafashe uwamuteye ibyuma nk’uko Radio Dalsan ibivuga.

Ibinyamakuru byo muri Somalia bivuga ko Said yagiye gukiza abantu babiri bariho barwana umwe muri bo akamuhindukirana akamutera icyuma inshuro eshanu, bamugejeje kwa muganga yapfuye.

Uyu ni umugabo wari ufite abana babiri n’umugore utwite umwana wa Gatatu, yari amaze gutara no gutangaza inkuru ku iyicwa ry’umwarimu.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Somalia ejo ryasohoye itangazo rivuga ko kwibasira abanyamakuru biri kwiyongera.

Iri tangazo rivuga ko mu mwaka ushize, abanyamakuru bane barishwe muri Somalia, abagera hafi kuri 50 bakorewe iyicarubozo cyangwa baratotezwa, abarenga 10 barafashwe barafungwa.

Ku cyumweru, ubwo wari munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, amashyirahamwe y’abanyamakuru muri Somalia yandikiye ibaruwa Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi kandi nka "Farmajo", yamagana ibikorerwa abanyamakuru.

Iyi baruwa ikubiyemo urutonde rw’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru.


Umunyamakuru Said yasize abana n’umugore utwite





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo