Umunyamakuru yahamijwe ubusambanyi no gukuramo inda akatirwa gufungwa umwaka

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubusambanyi no gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko, umunyamakuru wo muri Maroc, Hajar Raissouni yakatiwe gufungwa umwaka umwe, ibintu byateje imyigaragambyo ikomeye.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bo batangaje ko ari uburyo Leta iri gukoresha yihimura ku banyamakuru bazwiho kuyinenga.

Uyu munyamakuru w’imyaka 28 gusa y’amavuko, yatawe muri yombi muri Kanama uyu mwaka ubwo bari bavuye kureba umuganga uvura indwara z’abagore mu murwa mukuru Rabat.

Hajar Raissouni yahakanye ibi avuga ko yafashwe avuye kwivuza kuko yari afite ikibazo cyo kuvira imbere.

Raissouni asanzwe ari umunyamakuru ukorera ikinyamakuru kigenga, Akhbar Al-Yaoum kizwiho kunenga Leta mu buryo bukomeye.

We yavuze ko urwo rubanza ari urwa Politiki kurusha ibyo bamushinja, ngo kuko bamufata yahaswe ibibazo kubyo ajya yandika ndetse n’umuryango we.

Yavuze ko yahakanye ibirego by’ubushinjacyaha byo gukuramo inda.


Hajar Raissouni avuga ko yahowe impamvu za Politiki aho kuba ibyo yahamijwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo