Umunyamakuru wakoraga ibiganiro kuri Ebola yishwe n’inzu ye iratwikwa

Umunyamakuru w’umushyushyarugamba (Animateur) wakoreraga Radio y’abaturage yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo watangaga ubutumwa bwo kurwanya Ebola, yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru dushoje.

Mu gihe cy’umwaka ushize, habaye ibitero bibarirwa muri za mirongo ku bigo nderabuzima no ku bantu bakora mu bikorwa by’ubutabazi bwo kurwanya Ebola.

Byibazwa ko urwo rugomo rutizwa umurindi n’imyumvire y’amakenga y’abaturage bamwe na n’ubu bacyemeza ko Virusi ya Ebola itabaho, nubwo imaze guhitana abarenga 2,100 muri iki gihugu.

Abantu bitwaje imbunda n’imihoro bacyekwa kuba ari inyeshyamba za Mai-Mai bagabye igitero ku rugo rw’uwo munyamakuru ruri i Lwemba mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ryashyiraga ku Cyumweru..

Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko Papy Mumbere Mahamba yishwe, umugore we afatwa ku ngufu n’inzu ye iratwikwa.

Uwo munyamakuru yari amaze gutangaza ikiganiro kuri radio y’abaturage akora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Ebola.

Bishoboka ko iyicwa rye ryaturutse ku myumvire ya bamwe yashinze imizi, bashidikanya niba koko Ebola ibaho ndetse batizera abakora mu bikorwa by’ubutabazi bwo kubuza Ebola gukomeza gukwirakwira.

Mu mwaka ushize, habaye ibitero bigera hafi kuri magana abiri ku bakozi bo mu bikorwa by’ubuzima, ku modoka z’imbangukiragutabara (Ambulances) no ku bigo nderabuzima.

Ibyo byakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi byo guhagarika Ebola.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Irafasha Erick Kuya 5-11-2019

Gusa bisaba kugenda neza kuko ukurikiye neza haba hariho abasponsor bababarikubatuma ese twakibaza nukuberiki barigushaka guhungabanya umutekono wabashaka uko bakemura ikibazo cyicocorezo? Gusa ntabwo byoroshe kuko twe bagufi ntacho tubifitiye ho ubasha.Nibagire akazi keza