Umunyamakuru arasaba ko bamwe mu bahanzi bo muri ADEPR bahagarikwa

Nyuma yuko mu mwaka ushize wa 2018, Itorero rya ADEPR risohoye agatabo ryise “Amabwiriza ngengamyifatire muri ADEPR” gakubiyemo amabwiriza agenga imyitwarire y’abakirisito b’iryo torero, hari amwe mu mabwiriza areba abahanzi n’abavugabutumwa yatumye bamwe mu bahanzi bayijujutira aho bamwe banavuze batikanga ko bashobora kuva mu itorero kubera aya mabwiriza bita ko abangamiye umuhamagaro wabo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ku bantu bose, ibintu byatumye umwe mu banyamakuru bakunze gukora inkuru za Gikirisitu asaba ko bahagarikwa.

Aya mabwiriza yashyizweho umukono n’umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Rev Karuranga Ephrem ndetse n’umuvugizi wungirije wa ADEPR ari na we ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev John Karangwa.

Bagemahe Clement ni umunyamakuru wa Radio Inkoramutima aganira n’umubavu.com, yadutangarije ko we yumva aba bahanzi bagakwiriye guhagarikwa mu itorero ahanini ashingiye ku buryo bitwaye butarimo ikinyabupfura nyamara hari uburyo bari gukoresha mu gihe bobonye hari amabwiriza ababangamiye mu ivugabutumwa ryabo.

Uyu munyamakuru yagize ati “ntabwo bamwe mu bahanzi bakwiriye kuba banenga amabwiriza ngengamyitwarire n’andi mabwiriza tugenderaho muri ADEPR, jye sinabashyigikira kuko burya buri rugo/umuryango rugira amabwiriza mu gukumira abashobora kuvogera cyangwa abarenga inkuta z’urwo rugo/umuryango”.

Akomeza avuga ko nta shyano ryaguye kumva amabwiriza mashya bityo ngo bikaba bishoboka ko hari n’abagiye mu itangazamakuru bashaka wenda kwimenyekanira bishingiye ko abenshi batanazwi cyane.

Abajijwe icyo we yumva aba bahanzi bari gukora batagiye mu itangazamakuru yavuze ko bagakwiye kuba barishyize hamwe bakandikira ubuyobozi bw’itorero mu kinyabupfura nyuma bagategereza igisubizo.

Ati “ari nkange, sinaba umuswa bigeze hariya. Niba ibwirizwa ryasohowe n’itorero rimpa igaburo, rinyobora nk’umubyeyi, rishyingira abakirisitu ndetse no guherekeza abatabarutse, bakagombye bose kwishyira hamwe niba babona hari ibibabangamiye bityo bakandikira ubuyobozi bw’itorero mu mutuzo no mu kinyabupfura basaba kudohorerwa niba babona bakumiriwe bityo bagategereza mu gihe bikigwaho habaho no gutinda bakibutsa naho gukubita hasi amabwiriza y’itorero jyewe simbyemera”.

Clement Bagemahe nk’umunyamakuru, umuhanzi n’umuririmbyi mu itorero rya ADEPR, avuga ko aba bahanzi bahise bajya mu itangazamakuru bakwiriye kuzasaba imbabazi kuko bandagaje itorero n’abayobozi bafata ibyemezo muri rusange.

Ati “igikurikiraho jyewe icya mbere nabasaba gusaba imbabazi byihuse kuko bihutiye kwandagaza itorero n’abayobozi muri rusanga bafata ibyemezo mu itorero, icya kabiri bariya bahanzi bashobora kwisanga itorero ryabahagaritse kuko batanyuze mu nzira yo kwandika mu gihe babonaga hari amabwiriza ababangamiye”.

Bagemahe avuga ko iyo amabwiriza asohotse aba agomba gukurikizwa hagira ubona hari irimubangamiye akandikira ubuyobozi atanga inama kimwe n’uko ngo hari n’uwabona hari ibwiriza ryasigaye akandikira ubuyobozi bw’itorero asaba ko ryakongerwamo.

Asoza ibitekerezo bye avuga ko aba bahanzi bakwiriye gusaba imbabazi cyangwa bagahagarikwa mu itorero kuko ngo bavogereye amabwiriza batanayasomye yose ngo kuko basomye akantu kamwe kabareba nabwo batarebye ku ngingo yako ya kabiri.

Mu gice cya gatatu cy’aka gatabo kasohowe n’itorero rya ADEPR, harimo akagingo kavuga ku “Guhimbaza no Kuramya Imana”. Aha ni ho hari amabwiriza agenga abahanzi ku giti cyabo n’abavugabutumwa b’ubushake.

Harimo igika kigira kiti: “Abahanzi ku giti cyabo, abavugabutumwa b’ubushake bakorera mu itorero bakagengwa na ryo ni ngombwa ko barangwa n’imyitwarire myiza. Ibiterane bikorerwa mu rusengero cyangwa ahandi itorero ryateguye, ibitari ibyo ntibyemewe, gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi batari abo mu itorero rya ADEPR ntibyemewe. Ibirenze ibyo byigwa n’inzego z’Itorero zibishinzwe.”

Tubibutse ko nyuma y’isohoka ry’aya mabwiriza mashya, bamwe mu bahanzi baganiriye na bimwe mu bitangazamakuru bya Gikristu bagatangaza badategwa ko batemeranya n’ibivugwa muri iyo ngingo ibareba.

Umuhanzi Bosco Nshuti yagize ati: “Ku giti cyanjye ntekereza ko nta mpamvu y’uko umuntu yahezwa ku butumwabwiza. Biragoye kuba umuntu ataririmbana n’undi muntu utari uwo muri ADEPR kandi dukora umurimo umwe. Ntekereza ko bizanagorana mu ishyirwamubikorwa…ntabwo wakorana n’abo mu itorero gusa kuko ubutumwa bugomba kugera hose….biragoye, hari abo bizananira bave muri ADEPR nibakomeza kubihagararaho, hari n’abazagumamo ibyo bafite bigapfundikirwamo imbere.”

Sam Muvunyi ati: “Ku giti cyange ntabwo uko nakoraga nzabihindura, cyane ko hari n’imyiteguro ndimo gukorana n’abo dusanzwe dukorana kandi harimo n’abatari abo muri iryo torero nsengeramo. Njye ndi umuhanzi uririmbira Imana ntabwo ndi uw’idini runaka. Mpabarizwa kuko umuntu wese agomba kugira aho abarurirwa. Nta kintu itorero ridufasha mu mpano, ntabwo rero umuntu yaba atagufasha mu mpano ngo agufashe gucunga iyo mpano…..narabisomye ndabyihorera ubwo bafite impamvu babikoze.”

Albert Niyonsaba nawe ati : “Hari abantu baba badakijijwe badakunda n’urusengero ariko baba bashobora kuza mu gitaramo cyakorewe ahatari mu rusengero kandi bigatuma bumva ubutumwa bwiza, rero gukorera igitaramo muri Hotel cyangwa ahandi nta kibazo mbonamo kuko Yesu yaravuze ngo mugende musange abantu ntiyavuze ngo mwicare mu rusengero abantu babasange. Ibyo byadindiza ivugabutumwa.”

Thacien Titus: “Ku ruhande rwanjye numva nta kosa ririmo kuba naririmbana n’undi muririmbyi cyangwa tugakorana indirimbo, kuko biba ari ugufatanya kugirango duhuze imbaraga twamamaze ubutumwa bwiza kandi numva nta kibazo. Wenda abayobozi bazadusobanurira impamvu, ariko mu gihe batarabidusobanurira numva nta kibazo kirimo mu gihe uwo watumiye afite ubuhamya bwiza kandi abafite ubuhamya bwiza si abo muri ADEPR gusa….

PNG - 893.7 kb
Umunyamakuru Bagemahe Clement abona abahanzi bagiye mu itangazamakuru aho kwandikira itorero ku mabwiriza bonaga ababangamiye bakwiriye guhagarikwa mu itorero dore ko hari n’abakomoje ku kuba bava muri ADEPR kubera aya mabwiriza mashya bavuga ko abangamiye ivugabutumwa ryabo rya buri munsi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dawid Kuya 21-01-2019

Nibyo Rwose Bagemahe
abo bose bagiye kwandagaza itorero hatavuyemo numwe itorero ryagakwiye kubigahoo bakaba bagaritswe ,bakazasaba imbabazii byibuze bakabona ubugaruka,ariko akanyafu ko karakenewe kuribo.

Dawid Kuya 21-01-2019

Nibyo Rwose Bagemahe
abo bose bagiye kwandagaza itorero hatavuyemo numwe itorero ryagakwiye kubigahoo bakaba bagaritswe ,bakazasaba imbabazii byibuze bakabona ubugaruka,ariko akanyafu ko karakenewe kuribo.