Umunyamakuru Robert Mugabe ukekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana yasabiwe gukomeza gufungwa

Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice yabanje gutabwa muri yombi kubera ibyo byaha muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.

Gusa mu Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo, ahita afatwa asubizwa muri gereza. Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gashyantare Mugabe yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama, Ubushinjacyaha busaba ko aba akomeje gufungwa by’agateganyo kuko hari ibindi bimenyetso butarabona kandi bakeneye kujya gupimisha mu Budage.

Mugabe wiburaniye na munyamategeko afite, yavuze ko Ubushinjacyaha burimo gushaka gutinza urubanza no gukomeza kumufungisha kandi amaze amezi hafi atanu muri gereza, akibaza uburyo hari ibimenyetso bagishaka kandi hari ibindi bamupimye ntibagaragaze ibyavuyemo.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro tariki 22 Gashyantare 2019, saa munani.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe mbere y’urubanza kimara igihe cy’ukwezi habariwemo umunsi cyafashweho. Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwa ukwezi kumwe bigakomeza gutyo.

Icyakora, iyo ukwezi kurangiye ku byaha byoroheje, ntigishobora kongerwa. Ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y’amezi atandatu (6) umuntu afunzwe, no mu gihe cy’umwaka umwe ku byaha by’ubugome. Iyo ibihe bivugwa muri iki gika birangiye dosiye idashyikirijwe urukiko, ufunzwe by’agateganyo ararekurwa agakurikiranwa ari hanze.

PNG - 716.7 kb
Umunyamakuru Robert Mugabe akekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo

SRC: Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo