Umunyamakuru Robert Mugabe aragezwa imbere y’urukiko

Umunyamakuru Robert Mugabe ukekwaho gusambanya abakobwa babiri bavukana aragezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama kuri uyu wa Kane.

Mugabe ashinjwa gusambanya abakobwa babiri bava inda imwe barimo umwe utaruzuza imyaka y’ubukure kuko afite 17. Uw’imyaka 19 ashinjwa kumutera inda akamushakira imiti yo kuyikuramo.

Mugabe watawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 18 Nzeri 2018.

Urubanza rwe ruratangira kuburanishwa ku wa 27 Nzeri 2018 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro saa mbili z’igitondo.

Ingingo ya 190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, isobanura gusambanya umwana nk’imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Naho ingingo ya 191 ivuga ko ‘umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko’.

Mugabe ni Umuyobozi w’Ikinyamakuru Greatlakes Voice. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye yaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze y’u Rwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo