Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan  yagizwe   umwere

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagize umwere umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan rutegeka ko ahita afungurwa

Uyu munyamakuru yaregwaga ibyaha birimo inyandiko mpimbano, no kutubahiriza amabwirizwa ya Covid-19.

Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye akaba yaratawe muri yombi tariki 15 Mata 2020.

Urukiko rwamenye ko Ishema Tv yiyandikishije mu kigo cy’imisoro n’amahoro tariki 24 Nzeri 2019 ndetse ko ifite icyemezo yahawe n’Igikigo cy’Iterambere mu Rwanda (RDB).

Ku bijyanye no kuba abanyamakuru batarahawe amakarita y’Urwengo Rwigenzura rw’Abanyamakuru (RMC),urukiko rwamenye ko Niyonsenga yarishye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20frws yo kugura iyo karita.

Ku cyaha cyo kwiyitirira imirimo badakora, urukiko rwasanze ibyavuzwe na Niyonsenga ko RMC atariyo yohereza umunyamakuru mu kazi bityo ko ishema yari ifite uburenganzira bwi guha abakozi bayo amakarita cyane cyane ko mu bikoresha bafatanwe byagaragaje ko bari mu kazi hagandewe ku nkuru bakoze y’umuturage wari umaze imyaka 7 aba mu mwobo.

Umunyamakuru wa Ireme News,Ntwari John Williams avuga ko atavuga ko Niyonsenga yagizwe umwere kuko yari asanzwe ari umwere kuko nta cyaha yakoze ndetse ko kuba Urwego Rwigenzura rw’Abanyamakuru (RMC) kuba rwarahakanye ko ari umunyamakuru nyuma urukiko rwagendera ku ngingo z’amategeko rugasanga ariwe ni igisebo ku rwego rw’abanyamakuru.

Ati’’Rufite byinshi rukora byiza ariko iyo bigeze mu kurenganura abanyamakuru bari mu kaga rurabitaza, iyo ni inenge bagomba gukosora’’

Ngo kuba urukiko rugaragaje ko Niyonsenga ari umwere ni iby’icyubahiro ni ibyo kwishimirwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Rwanda Kuya 12-03-2021

Mbega byizaaa were !!!!!mbese ibyo nsomye nibyo?!!!cyuma Hasan w ishema tv yarekuwe?!!!Umva Imana ishimwe pe!!!! Kuva nabaho iki kiyongereye kuri bicye byiza byancimishije mboneyeho kwibaza ibi bibazo bikurikira:Ko Barore yari yamwihakanye ngo si umunyamakuru ubu uwamuha ijambo yavuga ko urukiko ariko rwibeshye cyakoze abantu bakunda ibyubahiro natinye ukuntu abanyamakuru bamutereranye cyane cyane aba mu bitangazamakuru bya leta Barore ndamubaha nk ufite uburambe ariko kuri cyuma nabandi banyamakuru barenganywa ninzego zaleta ahari nkindebereze ya leta kuko ntacyo yamarira abanyamakuru barenganywa nkubu ngo Agnes w umurabyo baramwirukankanye nyamara izo nzego ziraho zirarebera gusa ni baringa yiberaho gusa ese ko batajya bafunga abanyamakuru bakorera leta nuko bakora neza? Nukuntu baduha inkuru zibinyoma zibogamye zigaragaza ibyiza gusa nkubu nararahiye sinjya ndeba ibitangazamakuru bya leta kuko ibyinci nukutubeshya gusa cyuma komera bagutesheje umwanya ariko ihangane babe batarakugize nka Barafinda babeshyeye ko atari muzima ngwino twiyubakire igihugu biba batarabisibye mu bwonko ndabyibuka wajyaga uvuga ko nta muntu uzaguforomata mu bwonko

X Man Kuya 12-03-2021

Ibi ni byo bakoze igikorwa kuva babaho