Umunyamakuru Ndayizera Phocas na bagenzi be basabiwe gufungwa indi minsi 30

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho bijyanye n’iterabwoba.

Muri uru rubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, umunyamakuru Ndayizera Phocas we yasabye gufungurwa by’agateganyo kuko yemera ibyaha aregwa, maze agashyirirwaho amabwiriza yajya yubahiriza.

Ndayizera Phocas na bagenzi be 12 bari mu rukiko baburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo kugira ngo buvuge impamvu abaregwa bagaruwe mu Rukiko, bwavuze ko ibyaha baregwa bikomeye.

Ngo bwandikiye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kugira ngo hasuzumwe ibintu biturika (mbere havuzwe intambi) byafashwe bikavugwa ko byari ibya Ndayizera na bagenzi be ngo harebwe ubukana bifite n’ibyo byari kwangiza iyo biza guturitswa.

Abahagarariye Ubushinjacyaha babwiye Urukiko ko hari abandi bantu bakurikiranwa harimo abari mu gihugu n’abari hanze yacyo, busaba Urukiko ko abaregwa bongera gukatirwa indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

Mu kwiregura, Phocas Ndayizera yavuze ko impamvu z’Ubushinjacyaha nta shingiro zikwiye guhabwa n’Urukiko kuko ngo kuva yabazwa n’Ubushinjacyaha ndetse n’Ubugenzacyaha no mu Rukiko yaburanye yemera ibyaha byose aregwa.

Ati “Sinumva impamvu nakomeza kongererwa iminsi 30 yo gufungwa muri Gereza. Ndasaba urukiko ko nafunfurwa by’agateganyo tugategekwa ibyo tuzajya dukora cyangwa twubahiriza.”

Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’uru rubanza kuri iki kemezo rizaba tariki 12 Mata 2019.

Tariki 28 Ugushyingo 2018 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwagaragaje Umunyamakuru wigenga Phocas Ndayizera. RIB yavuze ko yafatanywe ibiturika, ivuga ko we na bagenzi be bari mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda by’umwihariko mu kugaba ibitero kuri Kigali.

Uyu munyamakuru na bagenzi be bagera kuri 12 baje kuburana ifunga n’ifungurwa, tariki 21 Ukuboza Urukiko rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abaregwa bose bemera ibyaha by’iterabwoba bakekwaho kandi banabisabiye imbabazi bakavuga ko bashutswe nk’uko byatangajwe n’Umucamanza igihe yasomaga umwanzuro wo kubafunga by’agateganyo iminsi 30.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hakizimana Kuya 11-04-2019

yooooo ese muremera burya ko mwanashutswe? ubwose mubabariwe muremera gusubira kumurongo mwiza? reka umucamanza abisuzume agishe ninama nibikunda murababarirwa .nabishe abantu barababariwe