Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy  arishinganisha..Umupolisi  yamubwiye amagambo ateye ubwoba

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy yavuze ko yishinganisha nyuma yo guterwa ubwoba n’umupolisi amubwira yahawe yagunda yo kumufunga.

Ibi Ndahiro Papy usanzwe akorera televiziyo ya BTN yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021 mu kiganiro ’’Ibivugwa mu Cyumweru ’’ gitambuka kuri iyi Televiziyo buri Cyumweru.

Uyu munyamakuru mu kiganiro aherutse kugirana na Ukwezi TV, abajijwe ku magabo yatangaje, avuga ko yabibwiwe ubwo yataraga inkuru mu Gatsata nubwo atibuka itariki y ati’’ Navuze ikijyanye no kwishinganisha ku kijyane n’amagambo nabwiwe njyewe ubwanjye ’’

Akomeza avuga ko ibi byabaye mu minsi ishize ubwo yarimo atara inkuru ku bantu bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ubwo yari mu Murenge wa Gatsata ho mu Karere ka Nyarugenge.

Ngo muri aba bantu bari bafashwe harimo babiri bari bashyizwe mu kato bari barwaye Covid-19, aba bafashwe bari kunywera mu kabari. Ngo aba babajije abanyerondo impamvu babashyize mu ruhame kandi bazi neza ka banduye .

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko umenya umupolisi ataranyuzwe n’amakuru aba baturage bamuhaye aho yahise amusaba kuzinga Kamera ye ,undi nawe akabyanga ati’’ Niba umupolisi ataranyuzwe n’uko umuturage ampaye amajwi ateye atyo ,arangije aravuga ngo,zinga Camera yawe’ ndabyanga , nanga kuyizinga, nkomeza kuvugana n’abaturage , mbona agize reaction itari nziza’’

Ngo uyu mupolisi yabwiye umunyamakuru ati’’ Papy , bampaye gahunda yo kugufata nkagufunga ,kandi nzagufunga.Abumva ko naba mbeshya , bazambwire iryo jwi ndarifite’’

Ndahiro Valens Papy avuga ko atari azi uyu mupolisi uretse kumenya ko akorera mu gatsata , yakomeje kwibaza ku ijambo yamubwiye bimutera kwishinganisha ati’’ Ubu se aho ntavuga ko nishinganishe ni he?.Nanjye ndishinganisha , na n’iyi saha ndacyishinganisha

Akomeza avuga ko kandi uyu mupolisi yamubwiye ko ibyo bavuga bizabashiramo akomoza ku kiganiro bakora kuri iyi Televiziyo (BTN) cyibanda ku bitangenda neza , ku ntege nke z’ubuyobozi runaka aho rimwe na rimwe bavuga amazina.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo