Umunyamakuru Mugabe ushinjwa ibyaha birimo gusambanya umwana azasomerwa ku wa Mbere Mata

Umunyamakuru Mugabe Robert ukurikiranweho ibyaha birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo, azasomerwa umwanzuro w’urubanza ku wa Mbere Mata.

Kuri uyu Kane Mugabe nibwo yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku byaha akurikiranweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.

Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice yabanje gutabwa muri yombi kubera ibyo byaha muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.

Mu Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko aburana afunzwe ahita asubizwa muri gereza.

Ku wa 28 Gashantare nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko Umunyamakuru Robert Mugabe, afungwa indi minsi 30 y’agateganyo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo