Umunyamakuru Mike karangwa wari umaze iminsi 6 muri Gereza yarafunguwe

Umunyamakuru Karangwa Jean Michel (Mike Karangwa) wari umaze iminsi itandatu mu gihome akurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha impapuro mpimbamo, ubu ari hanze.

Gusa ifungwa rye ryari ryemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.

Yagize ati “Ni byo amaze iminsi afunzwe na dosiye yoherejwe mu bushinjacyaha.” Yakomeje avuga ko Mike Karangwa akurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mike Karangwa umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda ndetse akaba yarakunze kuba no mu bakemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda, ubu akaba ari umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ayo, yatawe muri yombi kuwa 20 Ugushyingo 2019 ndetse ko kuri ubu dosiye yagejejwe muri Parike.

Icyakora ubu Mike Karangwa ari hanze nkuko yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru.

Ingingo ya 276 y’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ubuzima uyu musaza abayemo buteye agahinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo