Umunyamakuru Habimana Olivier wimenyerezaga itangazamakuru muri RBA yatawe muri yombi

Habimana Olivier wimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) by’umwihariko kuri Radio y’Abaturage ya Rubavu (RC Rubavu) yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ndetse yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha abinyujije ku rubuga rwa Youtube.

Mu cyumweru gishize nibwo Olivier Habimana yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zamusanze i Rubavu aho asanzwe akorera akazi k’itangazamakuru. Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ashimangira ko uyu munyamakuru ashinjwa ko yajyaga ashyira amashusho ku rubuga rwa Youtube akwirakwiza ibihuha, nk’aho yagaragazaga ibinyoma ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu gihugu.

Nyuma yo gukora iperereza, inzego z’umutekano zaje gutahura ko konti (account) ya Youtube yakoreshaga n’ubwo itari mu mazina ye, ari we waba uyifashisha mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha yagira ingaruka ku mutekano n’umudendezo wa rubanda.

Arthur Asiimwe, umuyobozi mukuru wa RBA, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko uwo munyamakuru wabo afunzwe akaba arimo gukirikiranwa n’inzego z’umutekano zimukoraho iperereza ku bihuha yakwirakwije, gusa uyu muyobozi asobanura neza ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’akazi asanzwe akorera iki kigo, ahubwo ko ari ibyo akekwaho gukora ku giti cye biri hanze y’akazi ka RBA.

Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko dosiye ikubiyemo ibiregwa umunyamakuru Olivier Habimana ntacyo yayivugaho kuko yarenze uru rwego igashyikirizwa ubushinjacyaha.

Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi yavuze ko agiye kubaza neza iby’aya makuru, gusa mu nshuro zose twakomeje kugerageza kumuvugisha ngo agire icyo ayatubwiraho ntiyabashije kuboneka kuri telefone ye igendanwa.

Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

PNG - 1.4 Mb
Uyu munyamakuru yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda gusa kuri ubu akorera RBA

SRC: Ukwezi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo