Umunya-Tanzania ufatwa nk’umuherwe wa mbere muto muri Afurika yashimuswe

Mohammed Dewji uyoboye abaherwe bakiri bato muri Afurika, yaburiwe irengero kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Dar es Salaam, atwawe n’abantu bitwaje imbunda.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 44 yazindukiye muri Colosseum Hotel and Fitness Club gukora imyitozo ngororamubiri. Hashize umwanya abagabo babiri b’abazungu bari kumwe n’abandi bantu mu modoka ebyiri, bamufashe bamwinjizamo bagenda bihuta.

Binavugwa ko bari banambaye ibintu bitabagaragaza amasura, babanza kurasa mu kirere mbere yo kwinjiza Dewji mu modoka.

Guverineri w’ako gace, Paul Makonda, yabwiye itangazamakuru ko ibintu nk’ibi “ari bishya” i Dar Es Salaam.

Umuyobozi wa Polisi ya Dar Es Salaam, Lazaro Mambosasa, yavuze ko inzego z’umutekano mu gihugu hose zamenyeshejwe, ngo abamushimuse bashakishwe.

Dewji ni umwe mu bakire bayoboye abandi muri Tanzania na Afurika, aho ari umuyobozi w’ikigo Mohammed Enterprises Tanzania Limited (METL Group), cyashinzwe na Se muri za 70, gifite ibikorwa mu bucuruzi, ubwikorezi n’ibikomoka kuri peteroli.

Abarwa nk’umuherwe wa mbere muto muri Afurika n’uwa 17 ku rutonde rusange kuri uyu mugabane. Urutonde ruheruka rwa FORBES Magazine rwerekana ko atunze miliyari $1.54.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo