Umuntu wa mbere wakatiwe na ICC yarekuwe arangije igifungo

Thomas Lubanga wahoze ari umuyobozi w’ishyaka Union de Patriotes Congolais (UPC) yarekuwe, yasohotse muri Gereza nkuru ya Makala i Kinshasa nyuma y’igifungo cy’imyaka 14.

Bwana Lubanga yahamwe n’ibyaha byo gushyira abana mu nyeshyamba no kubakoresha ibikorwa by’ubwicanyi mu gace ka Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo hagati ya (1999-2002).

Thomas Lubanga ni we muntu wa mbere wafashwe agakatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye, urubanza rwe rwatangiye tariki 26/01/2009.

Yari ayoboye inyeshyamba z’abo mu bwoko bw’aba-Hema zivugwaho ubwicanyi bukomeye mu makimbirane y’aba Hema n’aba Lendu.

Tariki 10/07/2012 yahamijwe ibyaha akatirwa gufungwa imyaka 14, gusa we yaburanye ahakana ibyaha aregwa.

Bosco Ntaganda, umwe mu bo bo Lubanga yari ayoboye mu nyeshyamba muri Ituri, mu kwezi kwa 11/2019 yakatiwe gufungwa imyaka 30 ku byaha birimo bimwe bisa n’ibyo Lubanga yarezwe.

Igice cya mbere cy’igifungo Lubanga yakimaze i La Haye, mukwa 12/2015 ni bwo yimuriwe muri Gereza ya Makala i Kinshasa.

Abantu amagana bo mu ishyaka UPC yari yarashinze bamushyigikiye baje kumusanganira asohoka muri Gereza, yahise aboneza ajya mu misa ari kumwe n’umuryango we.

Avugana na BBC yagize ati "Nsubiye iwanjye n’umutima ubohotse ngo mbashe kureba icyakubaka umuryango rusange".

Nubwo Lubanga akivuga ko yarenganye, abagizweho ingaruka n’intambara muri Ituri baracyasaba indishyi.

Mu rubanza rw’indishyi, urukiko rwamuciye miliyoni $10, amafaranga umwunganizi we mu mategeko yavuze ko Lubanga asashobora kuzabona.


Thomas Lubanga ni we muntu wa mbere watawe muri yombi ku mpapuro z’urukiko rwa ICC

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, ngo abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo