Umuntu wa Mbere wakize SIDA yishwe na Kanseri

Umuntu wa Mbere wavuwe Virusi itera SIDA akayikira witwa Timothy Ray Brown yapfuye ahitanywe na Kanseri.

Bwana Brown, wari asanzwe azwi ’nk’umurwanyi wa Berlin’, yatewe umusokoro wo mu magufa wari utanzwe n’umugiraneza wari ufite umubiri utandura VIH/SIDA mu 2009.

Ibi byasobanuraga ko nta miti igabanya ubukana bwa SIDA yari agikeneye, kandi nta Virus itera SIDA yongeye kugaragara mu buzima bwe bwose kuva icyo gihe.

Société Internationale sur le SIDA/International AIDS Society, ivuga ko ibyabaye kuri Bwana Brown byatanze icyizere ku Isi ko impera n’imperuka umuti wa SIDA ushobora kuboneka.

Bwana Brown, ubu yari afite imyaka 54 akaba yari yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye ko yanduye iyo Virusi mu 1995 ubwo yari i Berlin mu Budage.

Mu 2007 nibwo yanduye ubwoko bwa Kanseri yo mu maraso izwi nka Leucémie/Leukaemia.

Mu buryo bwo kumuvura harimo ko bamuvanamo umusokoro wo mu magufa kuko ari wo watumye yandura iyi Kanseri yo mu maraso, hanyuma agaterwa mushya.

Uwu musokoro yatewe watanzwe n’umugiraneza wari ufite ibinyamubiri bituma atandura Virusi itera SIDA.


Timothy Ray Brown yamenye ko yanduye Virusi itera SIDA mu 1995 ubwo yari i Berlin mu Budage

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo