Umuntu wa 8 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE yatangaje ko umuntu wa munani (8) ku butaka bw’u Rwanda yahitanwe n’icyorezo cya COVID-19.

Uyu witabye Imana ni umugabo w’imyaka 37, yapfiriye i Kigali.

Ni uwa Kabiri ukiri muto mu bagabo batanu b’imyaka 37,51,78, 51 na 65 n’abagore batatu b’imyaka 77,88 na 24 imaze kwica bose hamwe mu Rwanda.

Imibare y’abandura Coronavirus mu Rwanda yagabanutseho kimwe cya Kabiri mu byumweru bibiri bishize ugereranyije n’ibyabanje.

Mu minsi 14 ishize Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko handuye abantu 222, mu gihe mu minsi 14 yari yabanje hari handuye abantu 528.

U Rwanda ruvuga ko rumaze gusuzuma ibipimo 314,539, abo basanzemo iyi ndwara bose hamwe bakaba kugeza ubu ari 2,189.

Kuri uyu wa Gatatu kandi hanabonetse abantu bashya 18 banduye icyorezo cya COVID-19 (Kigali: 15, Ngoma:2 n’umwe I Rubavu).

Hakize kandi abantu 46 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1524, bivuze ko abakirwaye ari 657, ni mu gihe abapfuye babaye 8 kuva iki cyorezo kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe.

Mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo, buri muturage asabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima arimo nko gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa neza mu gihe umuntu avuye mu rugo agiye ahahurira abantu benshi.

Ubu tuvugana bayobozi bane b’Akarere ka Rubavu bashyizwe mu kato nyuma y’uko bigaragaye ko bahuye n’umuntu wanduye Covid-19, ibiro bakoreragamo na byo bikaba byafunzwe kugira ngo biterwe umuti.

Abashyizwe mu kato ni Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu Nzabonimpa Deogratias, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Ishimwe Pacifique n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange, Niyibizi Hubert.

Abandi ni umujyanama wa Komite Nyobozi n’Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere, Nyirabagenzi Athanasie.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ari ibisanzwe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu.

Ati "Ni ibisanzwe niko bigenda iyo bigaragaye ko umuntu yahuye n’uwanduye ashyirwa mu kato kugira ngo adakwirakwiza ubwandu".

Ibi byatumye ku Biro by’Akarere urujya n’uruza rugabanuka ndetse n’inama yari yateguwe ya Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yo kureba aho kubaka amashuri bigeze mu Ntara yagombaga kubera ku Karere ka Rubavu, yayimuye ayijyana mu Murenge wa Nyamyumba.

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo