Umuntu wa 30 yishwe na COVID-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, yatangaje ko umuntu wa 30 yahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda akaba yiyongereye ku bandi 29 baherutse guhitanwa n’iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba abantu 30.

Ubwo iyi Coronavirus yageraga mu Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga imipaka no gusaba abarutuye kuguma mu ngo kugira ngo batanduzanya.

Nyuma y’iyi gahunda ya Guma mu Rugo, abaturage bongeye gusubira mu buzima busanzwe gahoro gahoro ariko bagasabwa gutaha kare kugira ngo bigabanye ko batindana mu ngo bagasabana bakaba bakwanduzanya.

Hakomejwe gufatwa ingamba zirimo gushyira mu kato ibice runaka by’u Rwanda byabaga byagaragayemo kiriya cyorezo kurusha ahandi hirindwa ko ababituye bahura n’abandi bakabanduza.

Igiherutse gukomererwa ni Rusizi.

Kugeza ubu abantu kiriya cyorezo cyari kimaze kwica mu Rwanda bari bikibarirwa muri 20 n’abandi ariko ubu bageze kuri 30.

Ibi byerekana ko kigihari kandi kigifite ubushobozi bwo kwica.

Ingamba Guverinoma yafashe harimo ko Abanyarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa neza, bakirinda gusuhuzanya baherezanya ibiganza, bakabikaraba kenshi kandi neza, aho bahuriye ari benshi bakibuka guhana intera kandi bose bakaba bageze mu ngo zabo bitarenze 10h00 PM.

JPEG - 119.7 kb
Umuntu wa 30 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo