Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasaba ko hashyirwaho umunsi wo kwibuka abahutu bishwe nk’uko biherutse kwemezwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’umushoramari w’Umwongereza Lord Evgeny Lebedev waje kubitangaza mu kinyamakuru the Independent yo kuwa 2/3/2021.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bashyize ahagaragara rigira riti’’Mu minsi ishije, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME yemeye ko hari Abahutu bapfuye ariko bakaba batarazize uko baremwe nk’ubwoko bw’Abahutu. Ibi akaba yarabivuze mu kiganiro yagiranye n’umushoramari w’Umwongereza Lord Evgeny Lebedev waje kubitangaza mu kinyamakuru the
Independent yo kuwa 2/3/2021’’

Rikomeza rivuga ko ibi Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abivuze nyuma y’aho abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’izindi mpirimbanyi ziharanira impinduka mu Rwanda zakomeje kwemeza ko hari Abahutu benshi bapfuye kuva mu
Kwakira mu mwaka w’ i 1990 ubwo ingabo za FPR INKOTANYI zateraga u Rwanda.

Rivuga ko raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko habaye ubwicanyi bukomeye cyane bwibasiye ubwoko bw’Abahutu bari mu Rwanda ndetse n’impunzi z’Abahutu zahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane izahungiye mu cyahoze ari igihugu cya Zaire ubu kikaba cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri iri tangazo abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barashima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME kuba yateye intambwe ikomeye mu mateka ye ya politiki cyane cyane ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda aho avuga yeruye ingingo yari yarabaye nk’izira mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko n’ubwo iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu ari intambwe ikomeye ishobora kuganisha ku bwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasanga ari ngombwa ko Umukuru w’Igihugu atera indi ntambwe maze iri jambo rye rigakurikirwa kandi rigashimangirwa n’ibikorwa byeruye bigamije kwibuka no kunamira Abahutu bose bapfuye kuko bitabaye ibyo iri jambo ryafatwa nko guhubika imiryango y’ababuze ababo bategereje kuva cyera ko abavandimwe babo bahabwa agaciro.

Bati’’Muri urwo rwego, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu basanga Leta y’u Rwanda igomba: gushyiraho umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Abahutu bishwe, gushyingura imibiri y’Abahutu bishwe ikiri hirya no hino ku gasozi, gushyiraho Ikigega cyo gufasha imiryango y’Abahutu bishwe, gushishikariza abagize uruhare mu bwicanyi bw’Abahutu kubisabira imbabazi no gufata icyemezo cy’ihanagurabusembwa ku bantu bose bahamijwe icyaha cyo kuba baravuze ko Abahutu bishwe kandi bagahabwa n’impozamarira.’’

Muri iri tangazo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba imbere mu gihugu basoza bavuga ko basanga kugirango ibi bishoboke, Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge igomba kuvugururwa kandi igahindura izina ikitwa ‘’Komisiyo y’Ukuri,Ubumwe n’Ubwiyunge kandi abayigize bagomba kuba ari Abanyarwanda b’inyangamugayo bakomoka mu mashyaka atandukanye harimo n’atavugarumwe na Leta y’u Rwanda bafite ubumenyi n’ubushake bwo gusana imitima y’Abanyarwanda bose bagezweho n’ingaruka z’amateka mabi u Rwandarwanyuzemo, hatabayeho kureberera uruhande rumwe rwabagizweho ingaruka nayo mateka. Ubu nibwo buryo bwonyine bwo gusigasira ibyagezweho dutegura ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.

PDF - 125.8 kb
Itangazo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Agapapu Kuya 5-03-2021

l,histoire est un éternel recommencement.

Aaa Kuya 5-03-2021

Umva mbabwize ukuri ibyo ntabizaba muru Rwanda turaziranye ubumwe n ubwiyunge bw amagambo bwo turabushoboye ariko ntutubaze ubwo mu mutima bwo ntabwo twifitiye rwose kndi ikibazo nyamukuru ni uburyo tuyoborwamo nta bwinyagamburiro tugira

Teles Yoni Kuya 5-03-2021

Ibyo basaba ni ugupfundikanya kuko kuva muri 90 abahutu n’ingoma yabo nibo bibasiye abatutsi aho bari hose babita inyenzi-nkotanyi,kugeza babatsembye muri 94(Jenoside) nyamara abo baburanira kwibukwa kw’abahutu ntibayobewe ko abapfuye biciwe mu bikorwa bigayitse byo guhiga abatutsi bagashiduka bagihiga n’ahamaze gufatwa.Abandi radio rwanda y’icyo gihe yirirwaga ibabeshya ko udukotanyi twashonje kandi turasa amashaza bigatuma bishora mu masasu n’amahiri n"inkoni ngo bari gutangira inkotanyi.Ntabwo rero hari umugambi wanogejwe wo guhiga abahutu hagamijwe kubica kuko abahunze ntibarutaga abasigaye imbere mu gihugu kandi baragarutse barahabasanga.Yenda hari abari bafunze kubera ibyaha bakoze.Ariko ko atari abaswa batanze imibare n’amazina n’aho abishwe bakomokaga buri muryango wapfushije umuntu utange imyirondoro ye n’icyamwise naho ubundi ntawateka umureti atamennye igi bivuzeko guhagarika jenoside nta muhutu ubiguyemo kandi aribo bayikoraga bitari gushoboka.NB:iki ni igitekerezo cyanjye bwite kuko niko mbyumva