Hizihizwa umunsi wahariwe abagabo ngo hari abagabo bahohoterwa

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2019, isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’abagabo ariko abagore bitana ba mwana n’abagabo bavuga ko bahohoterwa n’abagore babo.

Bamwe mu bagabo bavuga ko, abagore bahohotera abagabo babo babiterwa no kuba barumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko ngo hari abarifashe nko kwigaranzura umugabo.

Umwe mu bagabo yagize ati ”Niba se umugore ajya kunywa mu kabari agataha nijoro yasinze, namuba impamvu ibimutera akambwira ko twe abagabo igihe cyacu cyarangiye, ubwo urumva aba atari kumpohohotera? Twariyakriye nyine!”

Undi na we, avuga ko hari n’abagore bakubita abagabo ariko bakicecekera banga gusekerwa.

Ati ”Hahahah….ubwo urumva umugore yagukubita ukajya kumurega koko? Ubwo urwo rwamenyo baguha warukwiza hehe?”

Iki ni ikibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye, Uwimabera Clemance avuga ko nubwo ijanisha rigaragaza ko abagore ari bo bahohoterwa kurusha abagabo, ariko hari n’abagabo bahohoterwa n’abagore babo.

Yagize ati ”Twe abayobozi, turabizi ko hari n’abagabo bahohoterwa rwose! Ni nayo mpamvu akaenshi tubasaba ko, uhohoterwa wese n’umugore akwiye kutugana tukamurenganura.”

Umunsi mpuzamahanga w’abagabo watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1992, ufite intego yo kwita ku buzima bw’abagabo ndetse n’ubw’abana b’abahungu, konoza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku bashakanye no kugira ngo umugabo akomeze kuba ikitegerezo mu muryango.


Ubwo hizihizwaga bwa mbere mu Rwanda umunsi wahariwe abagabo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2019





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo