Umunsi n’Isaha abagore bakunda gukoramo imibonano mpuzabitsina

Hari igihe abagabo bamwe bifuza gutera akabariro nyamara babikoza abagore babo bakumva ntibabishaka, Ahanini ibi bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye.

Nyuma y’uko abagabo benshi bagaragarije impungenge zo kutamenya isaha nziza bashobora kuba batera akabariro, kugira ngo barusheho kunyura abagore babo, ikinyamakuru Women’s Health Magazine cyakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo.

Benshi mu bagabo bagezaga ikibazo kuri iki kinyamakuru, bavugaga ko iyo begereye abagore ngo bagire icyo bimarira, bababwiraga ko bafite akazi kenshi, bananiwe cyangwa se atari igihe gikwiye, bigatuma bibaza igihe gikwiye icyo aricyo.

Ubu bushakashatsi, buvuga ko isaha nziza inyura abagore mu gutera akabariro ari 23h00 (saatanu z’ijoro) cyane cyane ku munsi wo kuwa Gatandatu.

Gusa iki kinyamakuru kivuga ko bitabuza Abongereza, ari nabo ubu bushakashatsi bwakoreweho, guhuza urugwiro n’abo bashakanye byibura gatatu mu cyumweru.

Ubu bushakashatsi bwavuze ko ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwabanje bivuga ko ku bagore babyuka nyuma ya 7h30 bashobora kugira icyo bimarira atari byo, kuko abagore baba bitekerereza akazi bagiye kujyaho.

Gusa n’ubwo tubagejejeho isaha ihurirwaho na benshi si ihame ko no mu rugo rwawe ariyo ugomba gufata, twibuke ko hari n’abantu baryama hakiri kare wenda umufasha wawe akaba atashobora kubyuka izo saha.

Ni byiza ko mwumvikana ku gihe cyiza kitababangamiye mwembi kandi mukibuka ko mugomba gutegurana nibura iminota itari hasi y’icumi kugira ngo muze gushimishanya. Iki gikorwa si ingufu bisaba ubwumvikane kandi kigakorwa mu rukundo nyakuri.

Umwali Alice/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
BIRYABAHARI. J.D’AMAUR Kuya 26-02-2021

MURAKOZE KUTUGIR’INAMA