Umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ku isi ugiye kubera mu Rwanda

Umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ku isi ugiye kubera mu Rwanda usanze u Rwanda ruhagaze neza nk’uko bitangazwa na Dr Condo Jeanine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019, yavuze ko u Rwanda ruri ku rwego rushimishije mu kwitabira gutanga amaraso ku buntu.

Condo yavuze ko tariki ya 14 Kamena bazashimira abantu batanga amaraso. Dore ko ku Itariki ya 14 buri mwaka hizihizwa umunsi w’abatanga amaraso ku isi uyu mwaka ukazabera mu Rwanda ukaba ubereye muri Africa ku nshuro ya kabiri.
Umwaka ushize wabereye mu Bugereki umwaka utaha uzizihirizwa mu Ubutaliyane.
Umuntu wese ugize ikibazo cy’amaraso ahabwa amaraso ku Ubuntu kuko n’abayatanga bayatanga ku Ubuntu.

Dr Gatare Swaibu ukuriye ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga amaraso gikorera mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko muri uyu mwaka Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) wahisemo ko Umunsi Mpuzamahanga ubera mu Rwanda kubera impamvu zitandukanye zirimo: Uko u Rwanda rufata amaraso, uko abikwa n’uko apimwa.
Ibi bikiyongeraho ukuntu Abanyarwanda bitabira gutanga amaraso ku bwinshi kandi ku buntu.

Dr Gatare yakomeje avuga ko ibitaro bitanga amaraso mu Rwanda ari 64, muri ibyo ibigera muri 25 bikoresha Drones mu gutanga amaraso. Kugeza ubu kuva aho u Rwanda rutangiriye gutwara amaraso rukoresheje Drone kuva muri 2016 byagabanyije igihe cyakoreshwaga mugutwara amaraso bayashyikiriza ibitaro, kuko byavuye ku masaha 2-4 bigera ku minota 15 -45.

Kugeza ubu abatanga amaraso mu gihugu cyose bagera 65,512, abashya bayatanga bangana na 20, 649 bangana na 31.5% abatanga amaraso muburyo buhoraho ni 26,596(40,6%) naho abayatanga ku buryo buhindagurika bangana ni 18. 261 (27,8%).
Inkuru ya NSENGIMANA Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo